إعدادات العرض
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse
Hadith yaturutse kwa Abu Mas'ud ariwe Uq'bat Ibun Amri Al An'swariy Al Bad'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse.
الترجمة
العربية Español አማርኛ English اردو Indonesia বাংলা Français Türkçe Русский Bosanski සිංහල हिन्दी 中文 فارسی Tiếng Việt Tagalog Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் ไทย Deutsch 日本語 پښتو অসমীয়া Shqip Svenska Nederlands ગુજરાતી Кыргызча नेपाली Lietuvių دری Српски тоҷикӣ Română Magyar Čeština Moore Malagasy Oromoo ಕನ್ನಡ Wolof Azərbaycan O‘zbek Українська ქართული Македонски ភាសាខ្មែរ ਪੰਜਾਬੀ मराठी Kirundi Kurmancî Bahasa Melayu Yaoالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu butumwa bwavuye ku bahanuzi bo hambere, ndetse nyuma yaho abantu bakagenda babihererekanya, uko bagiye basimburana ikinyejana inyuma y'ikindi, kugeza ubwo byageze no ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ni ubu bukurikira: Jya ureba ibyo ushaka gukora nusanga bitari mu biteye isoni jya ubikora, ariko nusanga biri mu biteye isoni jya ubireka; kubera ko icyakubujije gukora ibibi ni isoni, bityo udafite isoni yishora mu bibi byose n'ibiteye isoni.فوائد الحديث
Kugira isoni ni ryo shingiro ry'imico myiza.
Kugira isoni ni bimwe mu byaranze abahanuzi (Amahoro ya Allah abahundagareho), ndetse ni na kimwe mu byo tubakuraho.
Kugira isoni nibyo bituma umuyisilamu akora ibikorwa byiza, bimugaragaza neza, maze akareka ibimutesha agaciro kandi bikanamusuzuguza.
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Itegeko ririmo nuko biziruye, bisobanuye ngo nushaka gukora igikorwa icyo ari cyo cyose, nikiba kiri mu byo utagirira isoni Allah cyangwa se abantu igihe ugikoze ujye ugikora, bitari ibyo ujye ukireka. Aha ni naho ubuyisilamu bwubakiye aho bugaragaza ko icyintu cy'itegeko cyangwa se abantu bashishikarizwa gukora, kukireka byagakwiye gutera umuntu isoni, n'ikibujijwe kizira cyangwa se kitari cyiza umuntu agaterwa isoni no kugikora. Naho icyiza dushishikarizwa gukora, kugira isoni zo kugikora biremewe, kimwe nk'uko kugira isoni zo kukireka byemewe. Bityo iyi Hadith ikubiyemo amategeko atanu; byanavuzwe ko ari itegeko riba ririmo gutera ubwoba no kwihanangiriza. Bisobanuye ngo: Nuramuka wambuwe isoni ujye ukora ibyo ushatse, kuko Allah azabiguhembera; hari n'abandi bamenyi bavuze ko ari itegeko bivuze gutanga amakuru, bisobanuye ngo: Wa wundi utagira isoni akora ibyo ashatse!
