إعدادات العرض
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no…
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo
Hadith yaturutse kwa Muawiyat Al Qushayriyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo."
الترجمة
العربية Bosanski English فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو हिन्दी 中文 Kurdî Português Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt ગુજરાતી Kiswahili پښتو සිංහල Hausa Tagalog മലയാളം नेपाली Magyar ქართული తెలుగు Македонски Svenska Moore Română ไทย Українська मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ বাংলা Wolof ភាសាខ្មែរ ಕನ್ನಡ Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku bijyanye n'uburenganzira bw'umugore ku mugabo we? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga bimwe muri byo, ari byo: Icya mbere: Kutagira ibyo kurya by'umwihariko umuretse, ahubwo ko mugomba gusangira. Icya kabiri: Kutiyambika wenyine ngo umureke, ahubwo nawe ugomba kumwambika igihe wiguriye imyambaro, cyangwa se igihe hari icyo wabonye kandi ushoboye. Icya gatatu: Ntukamukubite cyeretse bibaye ngombwa nko kumuhana, cyangwa se hari ibyo ategetswe atakoze, kandi n'iyo bibayeho wirinda kumukomeretsa, ukirinda mu buranga bwe, kubera ko uburanga ni ho hantu hahambaye ku mubiri kandi hagaragara hubahitse hakaba hari na zimwe mu ngingo zoroshye. Icya kane: Ntugatukane cyangwa ngo uvuge ngo Allah ahindanye uburanga bwawe, ntukagira rumwe mu ngingo ze uvuga ko ari rubi, kubera ko Allah ari we wamuhaye ishusho nziza ndetse n'umubiri we, kandi akabigira byiza mu ishusho nziza. Gutuka imiremekere y'umuntu rero uba unenze uwamuremye Allah abiturinde. Icya gatanu: Ntakahukane ajya ahandi hatari mu cyumba cye, mu buryamo bwe, ngo ajye mu kindi cyumba cyangwa se mu yindi nzu, ariko ibi ni kuri bya bindi biba bimenyerewe bituma umugore yahukana umugabo we.فوائد الحديث
Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bashishikazwaga no kumenya uburenganzira bw'abandi ngo babwubahirize, ndetse no kumenya ubwabo.
Ni itegeko ku mugabo guha umugore we ibimutunga, n'icyo kwambara ndetse n'aho gutura.
Kubuza guhindanya umuntu mu bigaragara n'ibitagaragara.
Gusebya umuntu kubujijwe ni nko kuvuga uti: Wowe ukomoka mu muryango cyangwa se ubwoko bubi, cyangwa se ibindi nk'ibi.
