Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza byose, ibya vuba n'ibizatinda, ibyo nzi n'ibyo ntazi

Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza byose, ibya vuba n'ibizatinda, ibyo nzi n'ibyo ntazi

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamwigishije ubusabe bugira buti: "Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza byose, ibya vuba n'ibizatinda, ibyo nzi n'ibyo ntazi, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi byose byaba ibya vuba n'ibya kera, ibyo nzi n'ibyo ntazi. Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza wasabwe n'Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe yakwikinzeho ngo umurinde. Mana Nyagasani ndagusaba ijuru n'ibyatuma ndigeramo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, nanakwikinzeho ngo undinde umuriro n'ibyatuma nywujyamo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, kandi ndagusaba ko buri geno ryose wangeneye ryaba ryiza kuri njye.)"

[Hadithi y'impamo]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishije Aishat (Imana imwishimire) ubusabe bubumbatiye ibintu byinshi ari byo bukaba ari ubusabe bune ari bwo: Ubwa mbere: Ubusabe bwa rusange bw'ibyiza byose, ibya vuba n'ibya kera, ibyo nzi mu byo wanyigishije no mu byo ntazi biri mu bumenyi bwawe. Harimo guharira gahunda zose Allah Umumenyi, uzi byose, worohera abagaragu be; Allah niwe uhitiramo umuyisilamu ibyiza biruseho. Nanakwikinzeho nsaba n'ubuhungiro iwawe ngo undinde ibibi byose bya vuba n'ibya kera, ibyo nzi n'ibyo ntazi. Ubusabe bwa kabiri: Ni ukurinda umuyisilamu kuba yarengera mu busabe (Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabye nanakwikinzeho ngo undinde ibibi Intumwa y'Imana yakwikinzeho ngo uyirinde. Ibi ni ubusabe bwo kwinginga Allah ngo ahe umusabye ibyo yamusabye nk'ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayisabye hatabayemo kubarura ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabye. Ubusabe bwa gatatu: Gusaba ijuru no kurindwa umuriro, ibi bikaba ari nabyo buri muyisilamu wese aharanira n'intego ye. Mana Nyagasani ndagusaba ijuru n'intsinzi yaryo, n'ibindi byaritwegereza byaba imvugo cyangwa se ibikorwa byiza wishimira, unandinde umuriro umuntu atarokoka usibye ku bw'impuhwe zawe, n'ibindi byawudushoramo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa bikurakaza. Ubusabe bwa kane: Gusaba kwishimirwa n'igeno rya Allah, ndanagusaba kandi buri geno wangeneye ryaba ryiza kuri njye, na buri tegeko wagennye ryaba ari ryiza kuri njye. Ubu ni bumwe mu busabe bwo kwishimira igeno rya Allah.

فوائد الحديث

Kuba umugabo yakigisha ab'iwe mu rugo ibibafitiye akamaro mu kwemera no mu mibereho, nkuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyigishije Aishat.

Icyiza ku muyisilamu nuko yafata mu mutwe ubu busabe bukomoka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse ikaba ari n'imwe mu busabe bubumbatiye hamwe ibintu byinshi.

Abamenyi ku byerekeye iyi Hadith baravuze bati: Iyi Hadith niyo ikusanyirije hamwe gusaba ibyiza no gusaba ko Allah yakurinda ibibi, bityo ikusanyirije hamwe ibyahawe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Zimwe mu mpamvu zo kuzajya mu ijuru nyuma y'impuhwe za Allah: Ni ibikorwa n'imvugo byiza.

التصنيفات

Ubusabe dukomora muri Qur'an no mu nyigisho z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).