إعدادات العرض
Mu by'ukuri idini riroroshye, kandi nta n'umwe uzarikomeza usibye ko rizamukomerera, mushikame kandi mukore ibikorwa bibegereza Allah
Mu by'ukuri idini riroroshye, kandi nta n'umwe uzarikomeza usibye ko rizamukomerera, mushikame kandi mukore ibikorwa bibegereza Allah
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri idini riroroshye, kandi nta n'umwe uzarikomeza usibye ko rizamukomerera, mushikame kandi mukore ibikorwa bibegereza Allah, munatange inkuru nziza, munabikore mu gitondo na nimugiroba ndetse n'igihe ijoro riri kurangira.
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Tagalog Türkçe 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල ئۇيغۇرچە اردو Hausa Kurdî Português தமிழ் Русский অসমীয়া Kiswahili ગુજરાતી Nederlands پښتو नेपाली ไทย മലയാളം Svenska Кыргызча Română Malagasy ಕನ್ನಡ Српски తెలుగు ქართული Moore Magyar Македонски Čeština Українська Lietuviųالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko idini ry'ubuyisilamu ryubakiye ku koroha mu mategeko yaryo yose; bigaragara kurushaho igihe hari impamvu yo kuba adashoboye gukora rimwe muri ayo mategeko, cyangwa se igihe acyeneye ikintu runaka. Kubera ko gucukumbura cyane mu bikorwa by'idini, no kureka kubyoroshya bituma umuntu ananirwa kubikora byaba byose cyangwa se bimwe muri byo. . Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ishishikariza igihe cyose kuba mu rugero no kutarengera, bityo umugaragu ntakwiye kudohoka mu byo yategetswe, cyangwa se ngo akore ibyo adashoboye, iyo ananiwe gukora ibikorwa nk'uko bikwiye, akwiye gukora ibyo ashoboye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yahaye inkuru nziza y'ingororano zihambaye z'ibikorwa bihoraho kabone n'iyo byaba bicye kuri wa wundi udashoboye gukora igikorwa mu buryo bwuzuye, kubera ko kunanirwa kugikora iyo bitamuturutseho, ntibimugabanyiriza ibihembo byacyo. No kubera ko isi mu kuri ari iy'abahisi n'abagenzi bagana ku munsi w'imperuka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kwifashisha guhozaho ibikorwa byo kwiyegereza Allah by'umwihariko mu bihe bitatu umuntu aba afitemo ibakwe: Icya mbere: Mu gitondo cya kare hagati y'umuseke utambitse nyuma y'isengesho ryo mu rukerera na mbere y'uko izuba rirasa. Icya kabiri: Ikigoroba izuba ryerekeye mu kirere rirengeramo. Icya gatatu: Mu ijoro ryaba ryose cyangwa se igice cyaryo, no kubera ko imirimo y'ijoro ari yo igoye kuruta iyo ku manywa, yategetse gukora micye muri yo.فوائد الحديث
Uburyo amategeko y'ubuyisilamu yoroshye kandi anoroheye buri wese, bityo nta kudohoka cyangwa se ngo umuntu akabye.
Umugaragu wa Allah agomba gukora igikorwa kiri mu bushobozi bwe, nta kigiremo ubunebwe cyangwa se ngo agikomeze.
Umugaragu wa Allah agomba guhitamo ibihe afite imbaraga n'ububyuke mu gukora amasengesho. Biriya bihe bitatu by'umwihariko ni byo bihe umubiri uba ushishikariye gukora amasengesho.
Ibun Hadjar Al As'qalaniy yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imeze nkaho yabwiraga umugenzi ufite aho agiye, n'ibi bihe bitatu ni byo bihe byiza by'umugenzi. Niyo mpamvu yihanangirije ivuga ibi bihe ko aba abifitemo umurava, kuko iyo umugenzi agenze urugendo ijoro n'amanywa arananirwa bikamunanira, ariko iyo ahisemo kugenda mu bihe aba afite imbaraga bimugfasha kubihozaho kandi bitamugoye cyane.
Ibun Hadjar yaravuze ati: Muri iyi Hadith haragaragaramo gutanga uburenganzira buteganyijwe mu mategeko, kubera ko gukora amategeko mu mwanya wo kubahiriza uburenganzira haba harimo gutsimbarara, nk'umuntu ureka kwisukuza itaka kuko afite impamvu zitamwemerera gukoresha amazi, we agahatiriza akayakoresha bikaba byamugiraho ingaruka.
Ibun Al Muniru yaravuze ati: Muri iyi Hadith harimo ikimenyetso mu bimenyetso by'ubuhanuzi, aho twabonye n'abantu babayeho mbere yacu babonye ko umuntu wese ukomeje idini birangira rimunaniye. Ariko ikigamijwe ntabwo ari ukubuza gukora ibikorwa by'amasengesho mu buryo bwuzuye kuko ari ibintu byiza, ahubwo ikibujijwe ni ukubikabyamo bitera kurambirwa cyangwa se gukabya mu bikorwa by'umugereka bituma umuntu areka ibyo yagakwiye kuba akora cyangwa se igihe yagakwiye gukoramo ibikorwa by'itegeko nk'umuntu urara ijoro ryose akora amasengesho y'ijoro, isengesho ry'itegeko rya mu gitondo mu mbaga rikamunyuraho, cyangwa se akarisali izuba ryarashye igihe cyaryo cyarangiye.