إعدادات العرض
Iyo abantu baza kuba bahabwa hashingiwe ku byo bavuga (imbere y'ubucamanza) bidafitiwe gihamya, abantu bamwe bari kujya bigabiza imitungo n'amaraso by'abandi (bababeshyera), ahubwo igishingirwaho ni gihamya itangwa n'urega, naho uhakana agakoresha indahiro
Iyo abantu baza kuba bahabwa hashingiwe ku byo bavuga (imbere y'ubucamanza) bidafitiwe gihamya, abantu bamwe bari kujya bigabiza imitungo n'amaraso by'abandi (bababeshyera), ahubwo igishingirwaho ni gihamya itangwa n'urega, naho uhakana agakoresha indahiro
Imvugo yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Iyo abantu baza kuba babona ibintu hashingiwe ku byo bibwira, abantu bari kujya bafata imitungo y'abandi n'ubuzima bwabo bakabyiyitirira, ariko ibishingirwaho n'ibimenyetso k'ushinja, n'indahiro k'umuntu uhakana ibyo ashinjwa."
الترجمة
العربية Español አማርኛ English اردو Indonesia বাংলা Français Türkçe Русский Bosanski සිංහල हिन्दी 中文 فارسی Tiếng Việt Tagalog Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ ไทย Deutsch پښتو অসমীয়া Shqip Nederlands ગુજરાતી Кыргызча नेपाली Lietuvių دری Српски тоҷикӣ Magyar Čeština Moore Malagasy Oromoo ಕನ್ನಡ Wolof Azərbaycan O‘zbek Українська ქართული Македонски ភាសាខ្មែរ ਪੰਜਾਬੀ मराठी Kirundi Kurmancî Bahasa Melayuالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iyo abantu baza kuba bahabwa hashingiwe ku byo bavuga (imbere y'ubucamanza) bidafitiwe gihamya, abantu bamwe bari kujya bigabiza imitungo n'amaraso by'abandi (bababeshyera), ahubwo igishingirwaho ni gihamya n'ibimenyetso bitangwa n'urega, naho uhakana agakoresha indahiro.فوائد الحديث
Ibun Daqiq Al I'id yaravuze ati: Iyi Hadith ni imwe muri Hadith z'amategeko shingiro, ni nayo ikwiye kugarukwaho mu gihe cyo guca imanza no guhosha amakimbirane.
Amategeko yaje kurinda imitungo y'abantu n'amaraso yabo ngo ntabibe byakinishwa n'uwo ari we wese.
Umucamanza ntaca urubanza ashingiye ku bumenyi afite gusa, ahubwo agomba kugaruka ku bimenyetso.
Buri uwo ari we wese wihimbiye ikirego kidafite ibimenyetso na gihamya, kiba nta gaciro gifite, byaba mu burenganzira bw'umuntu, imikoranire cyangwa se no mu birebana n'ukwemera n'ubumenyi.
