Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu

Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagereranyije ubuyisilamu nk'inyubako yubatse neza ku nkingi eshanu ziyifashe, andi mategeko asigaye niyo yuzuza iyo nyubako. Inkingi ya mbere: Ni ubuhamya bubiri ari bwo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Ubu buhamya bwombi ni inkingi imwe, kandi ntizitandukana, umugaragu abuvuga bwombi yiyemerera ko Allah ari umwe rukumbi kandi ko ari we wenyine ukwiye kugaragirwa nta wundi. Akabishyira mu bikorwa, ndetse yemera ubutumwa bwahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), anamukurikiza. Inkingi ya kabiri: Ni uguhozaho iswalat, ari zo swalat eshanu z'itegeko buri munsi na buri joro ari zo: Al Faj'ri, A-Dhwuh'ri, Al Asr, Al Magrib, Al Isha'u, wubahiriza ibisabwa, inkingi n'amategeko yazo. Inkingi ya gatatu: Gutanga amaturo y'itegeko, kikaba ari igikorwa cy'itegeko cyo kwiyegereza Allah utanga umutungo wujuje igipimo runaka cyagenwe n'amategeko y'idini, aya maturo akaba ahabwa abayakwiye. Inkingi ya kane: Ni ugukora umutambagiro mutagatifu i Makat ukahakorera ibikorwa by'amasengesho, ugamije kugaragira Allah Nyr'ubutagatifu. Inkingi ya gatanu: Ni igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan, aho umuntu yiyima ibyo kurya no kunywa n'ibindi bituma asiburuka afite umugambi wo kwiyegereza Allah, ahereye umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.

فوائد الحديث

Ubuhamya bubiri ntibutandukana, bityo bumwe ntibwakemerwa cyeretse buri hamwe n'ubundi; niyo mpamvu bwagizwe inkingi imwe.

Ubuhamya bubiri niryo shingiro ry'idini, bityo ibyo tuvuga n'ibyo dukora ntibyakemerwa tutabufite.