Uzasoma Ayatul Kursiy nyuma ya buri swalat y'itegeko, nta kizamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu

Uzasoma Ayatul Kursiy nyuma ya buri swalat y'itegeko, nta kizamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu

Hadith yaturutse kwa Abi Umamat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasoma Ayatul Kursiy nyuma ya buri swalat y'itegeko, nta kizamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu."

[Hadithi y'impamo]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu usomye Ayatul Kursiy amaze gusali iswalat y'itegeko nta kindi cyamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu; iyi Ayatul Kusiy iherereye muri Suratul Baqarat, aho Allah yavuze ati: {ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYUL QAYUM, LA TA'AKHUDHUHU SINATUN WALA NAWUM, LAHU MA FI SAMAWATI WAMA FIL AR'DWI, MAN DHA LADHI YASH'FA'U IN'DAHU ILA BI IDHINIHI, YA'ALAMU MA BAYNA AYDIHIM WAMA KHAL'FAHUM, WALA YUHITWUNA BISHAY'IN MIN IL'MIHI ILA BIMA SHA'A, WASI'A KUR'SIYUHU SAMAWATI WAL AR'DWA, WALA YA'UDUHU HIF'DHWUHUMA WA HUWAL ALIYUL ADHWIIM: Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye.} [Al Baqarat: 255.]

فوائد الحديث

Agaciro gahambaye k'uyu murongo wa Qur'an uhambaye, kubera Ibiwukubiyemo byerekeranye n'amazina ya Allah meza ndetse n'ibisingizo bye bihebuje.

Gushishikariza gusoma uyu murongo uhambaye nyuma ya buri swalat y'itegeko.

Ibikorwa byiza ni imwe mu mpamvu yo kuzinjira mu ijuru.

التصنيفات

Amagambo akoreshwa mu gusingiza Allah mu iswalat.