Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera

Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera, kandi igisibo ni urukingo, kandi umwe muri mwe naba yasibye ntakavuge amagambo mabi, cyangwa se intonganya; nihagira n'umuntu umutuka cyangwa se akamurwanya ajye avuga ati: Njyewe nasibye, kandi ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu biganza bye ko umwuka uva mu kanwa k'uwasibye ari mwiza kwa Allah kuruta impumuro y'umubavu. Uwasibye yishima ubugira kabiri: Igihe ari gusiburuka arishima, n'igihe azahura na Nyagasani we arishima."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze muri Hadithil Qud'siy ati: Buri gikorwa mwene Adamu akoze akigororerwa byikubye inshuro icumi zikaba zanakiyongera kugera kuri magana arindwi, usibye igisibo, cyo ni icyanjye nticyagaragaramo gukorera ijisho, ni nanjye uzagihembera, bityo ninanjye uzi ingano y'ibihembo byacyo. Intumwa irangije iravuga iti: (Kandi igisibo ni urukingo) rukurinda, ni n'ingabo igukingira umuriro, kuko rukurinda kugira irari no kugwa mu byaha, kandi umuriro uzengurutswe n'ibiteye irari. (Umwe muri mwe naba yasibye azirinde amagambo mabi) nk'ayaganisha ku mibonano mpuzabitsina n'ibiyibanziriza, n'andi magambo mabi muri rusange. (Azirinde intonganya) n'urusaku. (Kandi nihagira umutuka cyangwa se akamurwanya mu kwezi wka Ramadhan ajye avuga ati: Njye nasibye, kuko hari ubwo yamureka, nakomeza akanga kuva ku izima agakomeza kumurwanya, akomeza kumwigizayo byoroheje. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije irarahira ku izina ry'ufite roho yayo mu biganza bye ko guhinduka k'umwuka wo mu kanwa k'uwasibye kubera gusiba ku munsi w'imperuka bizaba ari byiza kuruta impumuro y'umubavu, ndetse ni nabyo bizaba bifite ibihembo byinshi kuruta impumuro y'umubavu wo mu byicaro byo gusingiza Allah. Uwasibye yishima ubugira kabiri: Igihe ari gusiburuka, kuko inzara n'inyota yari afite iba irangiye, kuko noneho aba aziruriwe gusiburuka, ndetse akishimira ko asoje icyo gikorwa cyo kwiyegereza Allah neza, n'inkunga ya Allah no kuba yamworohereje ndetse akazanamworohereza no mu bisigaye. (N'igihe azaba ahuye na Nyagasani) yeretswe ingororano z'uko yasibye azaba yishimye.

فوائد الحديث

Agaciro k'igisibo, kandi ko kirinda nyiracyo irari ry'iby'isi, no ku munsi w'imperuka kizamurinda umuriro.

Mu myifatire iranga uwasibye ni ukureka amagambo mabi n'ay'urukozasoni, no kwihanganira abantu bamubangamira, no kubitura kubihanganira no kubagirira neza igihe bamugiriye nabi.

Umuntu wasibye iyo yishimiye ko asoje ibikorwa bye yategetswe ntacyo bigabanya ku bihembo byabyo azabona ku munsi w'imperuka.

Kwishima kuzuye ni igihe umugaragu azaba ahuye na Nyagasani we, ubwo azaba ari kugororera abihanganye basibye mu buryo bwuzuye.

Kumenyesha abantu kumvira Allah igihe bibaye ngombwa kandi byafasha bitagamije gukorera ijisho kubera imvugo igira iti: Njye nasibye.

Umuntu wasibye igisibo cye mu buryo bwuzuye, ni wa wundi n'ingingo ze zasibye ntizikore ibibi, n'ururimi rwe ntiruvuga ibinyoma n'amagambo mabi, n'imvugo zitari ukuri, n'inda ye igafunga ibyo kurya no kunywa.

Gushimangira kubuzwa guteza urusaku n'intonganya igihe abantu basibye, uretse ko n'utasibye abitegetswe.

Iyi Hadith ni imwe mu zo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatubwiye yakuye kuri Nyagasani we, ni zo bita Hadithul Qudsiy cyangwa se Hadithul Ilahiy, zikaba ari zo amagambo yazo n'ibisobanuro byazo biba byaturutse kwa Allah, ariko zo zitandukanye na Qur'an kuko yo ifite umwihariko wo kuba kuyisoma ari kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah, ndetse ko bibanzirizwa no kwisukura, no kuba Allah yarayitegeye ibiremwa bye bikananirwa n'ibindi.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza byo gusiba.