Nabajije Aishat nti: Ni ikihe kintu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga iheraho ubwo yabaga yinjiye mu rugo rwayo? Aravuga ati: Yabanzaga ikoza mu kanwa n'umuswaki

Nabajije Aishat nti: Ni ikihe kintu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga iheraho ubwo yabaga yinjiye mu rugo rwayo? Aravuga ati: Yabanzaga ikoza mu kanwa n'umuswaki

Hadith yaturutse kwa Shurayhi Ibun Hani-i yaravuze ati: Nabajije Aishat nti: Ni ikihe kintu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga iheraho ubwo yabaga yinjiye mu rugo rwayo? Aravuga ati: Yabanzaga ikoza mu kanwa n'umuswaki.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Byari muri imwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko iyo yabaga yinjiye iwayo haba mu ijoro cyangwa se ku manywa yaheraga ku koza mu kanwa.

فوائد الحديث

Biremewe koza mu kanwa ibihe byose, ariko by'umwihariko mu bihe amategeko y'ubuyisilamu yadushishikarije; nk'igihe umuntu yinjiye iwe, igihe agiye gusali, igihe agiye gutawaza, akangutse abyutse, n'igihe yumva impumuro yo mu kanwa ke yahindutse.

Kugaragaza uburyo abakurikiye abasangirangendo bari bashishikajwe no kumenya ibihe by'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'imigenzo yayo kugira ngo bayigane.

Kwiga ubumenyi ubukura kuri ba nyirabwo, n'ababufite kubarusha, kubera ko hano uwabajijwe ni Aishat (Allah amwishimire) ku bijyanye n'uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitwaraga ubwo yabaga yinjiye mu rugo rwayo.

Imibanire myiza yaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'abagore bayo, aho dusanga yarabanzaga koza mu kanwa igihe yinjiye mu rugo rwayo.

التصنيفات

Imigenzo kamere.