Yaravumwe wa wundi uzagirana imibonano mpuzabitsina n'umugore we mu kibuno

Yaravumwe wa wundi uzagirana imibonano mpuzabitsina n'umugore we mu kibuno

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Yaravumwe wa wundi uzagirana imibonano mpuzabitsina n'umugore we mu kibuno."

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Abu Dawudi na A- Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra, ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza kuba umugabo yagirana imibonano n'umugore we mu kibuno, ivuga ko ari ikivume kandi ari kure y'impuhwe za Allah, ndetse ko ari na kimwe mu byaha bikuru.

فوائد الحديث

Kuziririza kugirana imibonano mpuzabitsina n'abagore mu kibuno.

Kwishimisha n'abagore bikorerwa ahandi hose uretse mu kibuno biremewe.

Umuyisilamu agirana imibonano n'umugore we ahabugenewe nkuko Allah yabitegetse, naho mu kibuno harimo kwangirika kwa kamere, no guhagarika urubyaro, no kunyuranya n'imico mizima ikwiye, ndetse n'izindi ngaruka zikomeye zishobora kubabaho bombi.

التصنيفات

Imyifatire mu gushyingiranwa.