إعدادات العرض
Kugurana Feza kuri Zahabu biba ari Riba, usibye igihe ari mpa nguhe (ari ukugurana by'ako kanya), no kugurana uburo ku buro biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana ingano ku ngano biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana itende ku itende biba ari Riba usibye igihe ari mpa…
Kugurana Feza kuri Zahabu biba ari Riba, usibye igihe ari mpa nguhe (ari ukugurana by'ako kanya), no kugurana uburo ku buro biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana ingano ku ngano biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana itende ku itende biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe
Hadith yaturutse kwa Malik Ibun Aw'si Ibun Al Hadathan yavuze ko yavuze ati: Naje mbaza nti: Ninde wanvunjira mu madirihamu? Nuko Twal'hat Ibun Ubaydillah akaba yari no kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire we na se) aravuga ati: Twereke Zahabu yawe, hanyuma uze umukozi wacu naza turagusubiza amadirihamu yawe! Nuko Umar Ibun Al Khatwab aravuga ati: Oya si uko bimeze, ndahiye ku izina rya Allah ko ugomba kumuha amadirihamu cyangwa se ukamusubiza Zahabu ye, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Kugurana Feza kuri Zahabu biba ari Riba, usibye igihe ari mpa nguhe (ari ukugurana by'ako kanya), no kugurana uburo ku buro biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana ingano ku ngano biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana itende ku itende biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी සිංහල ئۇيغۇرچە Hausa Português Kurdî Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം Deutsch नेपाली ქართული Moore Magyar తెలుగు Кыргызча Svenska ಕನ್ನಡ አማርኛ Українська Македонски Oromooالشرح
Umwe mu banyeshuri b'abasangirangendo b'Intymwa y'Imana (Tabi'iyu) Malik Ibun Aw'si yavuze ko yari afite amadinari muri Zahabu, ashaka kuzivunjamo amadirihamu ya Feza, nuko Twal'hat Ibun Ubaydillah (Imana imwishimire) aravuga ati: Duhe amadinari yawe nyarebe! Hanyuma nyuma y'uko abonye akomeje umugambi wo kugura aramubwira ati: Uze kutureba umukozi wacu naza kugira ngo tuguhe amadirihamu ya Feza. Icyo gihe Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yari ari aho ngaho arabyanga, arahira ko Twal'hat yishyura Feza ako kanya, cyangwa se akamusubiza Zahabu ye yari yamufasheho. Anagaragaza ko impamvu yabyo ari uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko kugurana Feza na Zahabu cyangwa se ikinyuranyo cyabyo ari itegeko ko bikorwa ako kanya, bitari ibyo biba bibaye Riba iziririjwe ndetse n'ubucuruzi butemewe. Bityo Zahabu ntiguranwa Feza, na Feza ntiguranwa Zahabu usibye igihe ari mpa nguhe, bakabaho no kugurana by'ako kanya. N'uburo ntibuguranwa uburo, n'ingano ntiziguranwa ingano, n'itende ntiriguranwa itende, usibye igihe bingana mu bipimo, n'ubwoko ari bumwe, n'ibiro bingana, ari mpa nguhe, nta na kimwe muri byo kiguranwa by'ako kanya n'ikindi by'inzagihe, ndetse ntibanemeze gutandukana buri wese atarakira ibye.فوائد الحديث
Ubwoko bw'ibicuruzwa byavuzwe muri Hadith ni bitanu: Zahabu, Feza, uburo, ingano, itende, iyo habayeho kugura kimwe muri ubu bwoko, ni ngombwa kubahiriza aya mabwiriza abiri kugira ngo uko kugura kube kwemewe: Guhana muri ako kanya bari kumwe, no kuba ibyo bahana bingana mu bwoko no mu bipimo nka Zahabu kuri Zahabu, bitari ibyo biba ari Riba y'ubusumbane (Al Fadw'lu); ariko iyo bitandukanye urugero ari nka Zahabu ku ngano kugira ngo bwemerwe hubarizwa ibwiriza rimwe ari ryo ryo guhana igiciro muri ako kanya, iyo bitari ibyo iba ari Riba yakerejwe (A-Nasi-at).
Ako kanya mu cyicaro bigamijwe ni aho hantu bagiranye amasezerano y'ubuguzi, baba bicaye cyangwa bagenda ku kigenderwaho, naho gutandukana kugamijwe ni ugutandukana abantu baba baziranyeho hagati yabo.
Ibibujijwe muri Hadith bikubiyemo amoko yose ya Zahabu n'amoko yose ya Feza.
Amafaranga akoreshwa muri iki gihe, amategeko ayagenga n'ink'ayagenga ubucuruzi bwa Zahabu kuri Feza, bisobanuye ngo iyo habayeho ivunja ryabyo nk'iriyali ku dirihamu, biremewe ko byarutanwa bijyanye n'ubwumvikane bw'impande ebyiri ziri kuvunja, ariko biba ari itegeko kuyakira muri ako kanya, bitari ibyo ubwo bucuruzi ntibuba bwemewe, n'iyo mikoranire iba ari Riba iziririjwe
Imikoranire irimo Riba ntiyemewe, n'amasezerano igaragaramo aba abaye imfabusa kabone n'iyo impande zombi ziyagiranye zaba zibyishimiye; kubera ko ubuyisilamu bubungabunga uburenganzira bw'umuntu umwe ndetse n'umuryango mugari, kabone n'iyo uwo muntu yaba yabitangiye uburenganzira.
Kubuza igikorwa kibi no kugikumira kuri wa wundi ubifitiye ubushobozi.
Kugaragaza gihamya yo kubuza ikibi, nkuko Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yabigenje.
التصنيفات
Indonke