Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha

Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Asw (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha, kubera ko unsabiye amahoro n'imigisha inshuro imwe Allah nawe abimuha inshuro icumi. Hanyuma mujye mukurikizaho kunsabira ko Allah yanshyira mu rwego rushimishije, kubera ko ari urwego rwo mu ijuru nta wundi urukwiye usibye umwe mu bagaragu ba Allah, kandi niringiye ko uwo mugaragu yazaba njye. Bityo unsabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwanjye.

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratwigisha ko uwumvise umuhamagazi w'isengesho asubiramo amagambo avuze, usibye iyo ageze ahavuga ngo: HAYYA ALA SWALATI: Mwitabire isengesho, HAYYA ALAL FALAH: Mwitabire intsinzi, aho aravuga ati: LA HAWULA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bushobozi nta n'ububasha usibye ko tubishobozwa na Allah. Yarangiza agasabira Intumwa y'Imana amahoro n'imigisha, umuhamagaro (Adhana) ukimara kurangira, kubera ko uyisabiye inshuro imwe, Allah nawe ayamuha inshuro icumi. No kuvuga ko Allah ayamuha bisobanuye ko amuvuga ibigwi mu bamalayika. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itegeka ko tuyisabira kwa Allah urwego rwo mu ijuru ruruta izindi rudakwiye kugibwamo n'undi uwo ari we wese usibye umugaragu umwe gusa mu bagaragu ba Allah, kandi ko yiringiye ko yaba we. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba yaravuze kuriya mu rwego rwo kwicisha bugufi, kubera ko urwo rwego niba nta wundi urukwiye usibye umugaragu umwe, uwo nta wundi warujyamo usibye we, kuko ari we mwiza kuruta ibindi biremwa byose. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ko uyisabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwayo ku munsi w'imperuka.

فوائد الحديث

Gushishikariza gusubiramo amagambo umuhamagazi avuze.

Agaciro ko gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma yo gusubiramo amagambo ya Adhana.

Gushishikariza gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urwego ruruta izindi mu ijuru nyuma yo gusabira Intumwa y'Imana amahoro n'imigisha.

Kugaragaza ibisobanuro by'uru rwego, n'agaciro karwo aho tubona ko nta we urukwiye usibye umugaragu umwe.

Kugaragaza agaciro k'Intumwa y'Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) aho ari we wenyine wahawe ruriya rwego mu buryo bw'umwihariko.

Usabiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rurira rwego kuri Allah Nyir'ubutagatifu nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwayo.

Kugaragaza kwicisha bugufi kw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), aho yasabye abayoboke bayo ko bayisabira ruriya rwego, kandi ariyo yaruhariwe.

Impuhwe za Allah ni ngari, kubera ko icyiza kimwe ukibonera ingororano zikubye inshuro icumi.