Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Nagabanyije iswalat hagati yanjye n'umugaragu wanjye mo ibice bibiri; kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye

Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Nagabanyije iswalat hagati yanjye n'umugaragu wanjye mo ibice bibiri; kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Nagabanyije iswalat hagati yanjye n'umugaragu wanjye mo ibice bibiri; kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye; Iyo avuze ati: “ALHAMDULILLAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose; Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye aransingije. N'iyo avuze ati: A-RAHMANI RAHIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye amvuze ibigwi. N'iyo avuze ati: MALIKI YAWUMI DINI: Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye ampaye icyubahiro, cyangwa se akavuga ati: Umugaragu wanjye anyeguriye ibye. N'iyo avuze ati: IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NAS’TA-IN: Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni hagati yanjye n'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye. N'iyo avuze ati: IHDINA SWIRATWAL MUS’TAQIM, SWIRATWALADHINA AN’ AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIINA: Tuyobore inzira igororotse, inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni iby'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu muri Hadithul Qud'siy yavuze ati: Suratul Fatihat umugaragu wanjye asoma ari gusali nayigabanyijemo ibice bibiri hagati yanjye na we, mfite kimwe cya kabiri nawe akagira ikindi. Igice cyayo kibanza ni Ugushima no Gusingiza ndetse no kuvuga ibigwi Allah, nanjye nkabimuhembera ibihembo bishimishije. Naho igice cyayo cya kabiri: Ni ukwicisha bugufi no kunsaba umugaragu akora, nkamwumva ndetse nkamuha ibyo ansabye. Iyo urimo gusali avuze ati: “ALHAMDULILLAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose; Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye aransingije, anampaye ikuzo. N'iyo avuze ati: A-RAHMANI RAHIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye amvuze ibigwi. N'iyo avuze ati: MALIKI YAWUMI DINI: Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye ampaye icyubahiro, kandi iki kikaba ari icyubahiro cyagutse. Iyo avuze ati: IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NAS’TA-IN: Ni wowe wenyine dusenga, kandi ni wowe wenyine twiyambaza, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni hagati yanjye n'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye. Bityo igice kibanza muri iyi Ayat ni umwihariko wa Allah ari cyo cy'uko ari (Wowe wenyine tugaragira), hano hakaba harimo kwiyemerera ko ukwiye kugaragirwa ari Allah wenyine, ndetse akaba ari na we wenyine wakira ubusabe; aha hakaba ari ho igice cy'umwihariko wa Allah kirangiriye. Naho igice cya kabiri umugaragu yihariye muri uyu murongo ni (Wowe wenyine dusaba inkunga), aha hakaba harimo gusaba Allah ubufasha n'inkunga n'isezerano rye ry'uko agomba gutera inkunga. N'iyo avuze ati: IHDINA SWIRATWAL MUS’TAQIM*, SWIRATWALADHINA AN’ AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIINA: Tuyobore inzira igororotse, inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Uku ni ugusaba no kwibombarika by'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye, ndetse namaze no kumwakirira ubusabe bwe.

فوائد الحديث

Ubuhambare bwa Suratul Fatihat, aho Allah muri iyi mvugo yayise (Iswalat).

Kugaragaza uburyo Allah yita ku mugaragu we, aho yamuvuze ibigwi kubera ko nawe yamusingije akanamuvuga ikuzo, ndetse akanamusezeranya kumuha ibyo yamusabye.

Iyi surat ntagatifu ikubiyemo ikuzo n'ishimwe bya Allah, ndetse n'isezerano rye, no gusaba Allah, no kumwegurira ibikorwa byose, ndetse no kumusaba kuyoboka inzira igororotse, no kuturinda inzira z'ibinyoma.

Kuba umuntu uri gusali yatekereza kuri ibi bisobanuro byamwongerera kwibombarika mu iswalat ye.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza by'ibice (Surat) n'imirongo (Ayat) bya Qur'an Ntagatifu., Agaciro ka Qur'an Ntagatifu.