إعدادات العرض
Umwe muri mwe nta gasali mu mwambaro umwe, nta kintu yiteye ku ntugu
Umwe muri mwe nta gasali mu mwambaro umwe, nta kintu yiteye ku ntugu
Hadith yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe nta gasali mu mwambaro umwe, nta kintu yiteye ku ntugu."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Português Nederlands Tiếng Việt অসমীয়া ગુજરાતી Kiswahili پښتو සිංහල മലയാളം नेपाली Magyar ქართული తెలుగు Македонски Svenska Moore Română Українська ไทย मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ Wolof ភាសាខ្មែរ ಕನ್ನಡ Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuntu usali mu mwambaro umwe kuba yasali ntacyo yiteye ku ntugu, kubera ko intugu n'ubwo zitabarwa mu bwambure, ariko kuzambika nibyo bishoboza kwambika n'ahandi hasigaye; ndetse ni nabyo byegereye guha icyubahiro Allah Nyir'ubutagatifu igihe umuhagaze imbere uri gusali.فوائد الحديث
Biremewe gusali mu mwambaro umwe igihe wambitse ahategetswe kwambikwa.
Biremewe gusali mu myambaro ibiri, umwe ukambika igice cyo hejuru, undi ukambika igice cyo hasi.
Gushishikariza ko umuntu usali aba akwiye kugaragara mu ishusho nziza.
Ni itegeko kwambika intugu zombi, cyangwa se rumwe muri zo mu gihe cyo gusali iyo bimushobokeye, byanavuzwe ko kubuza ari mu rwego rwo kwirinda.
Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntibari batunze byinshi, kugeza ubwo bamwe muri bo babaga badatunze imyambaro ibiri.
Umumenyi A-Nawawiy mu gusobanura iyi Hadith yaravuze ati: Ubugenge bukubiye muri ibi nuko iyo awucyeneye ariko ku ntugu ze nta kintu yiteye, ntiyakizera ko yaba yikwije aho ategetswe kwikwiza habarwa nk'ubwambure, bitandukanye no kuba hari hamwe ku ntugu ze yasiga nta kintu ahambitse, no kuba hari ubwo yacyenera kugarura umwambaro n'ukuboko kwe bikaba byamurangaza, umugenzo mwiza wo gushyira ukuboko kw'indyo hejuru y'ukw'ibumoso ku gituza cye no kuzamura amaboko aho amategeko yateganyije n'ibindi ntabe yawubahiriza kuko haba hagaragaramo igice cye cyo hejuru cy'umubiri we ndetse n'ahantu he h'umutako. Allah yaravuze ati: {Mujye muhitamo imitako yanyu buri uko mugiye ku musigiti gusali} [Surat Al A'araf: 31]
التصنيفات
Ibisabwa kugira ngo Iswala yemerwe.