إعدادات العرض
Uzasingiza Allah buri nyuma y'iswalat inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanamusingiza inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanavuga Allah Akbar (Imana isumba byose) inshuro mirongo itatu n'eshatu, zizaba zibaye inshuro mirongo icyenda n'icyenda, hanyuma ku nshuro y'ijana akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU…
Uzasingiza Allah buri nyuma y'iswalat inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanamusingiza inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanavuga Allah Akbar (Imana isumba byose) inshuro mirongo itatu n'eshatu, zizaba zibaye inshuro mirongo icyenda n'icyenda, hanyuma ku nshuro y'ijana akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Allah, niwe ufite ukwiye ubwami no gusingizwa, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu, azababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byangana n'ifuro ryo ku nyanja
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzasingiza Allah buri nyuma y'iswalat inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanamusingiza inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanavuga Allah Akbar (Imana isumba byose) inshuro mirongo itatu n'eshatu, zizaba zibaye inshuro mirongo icyenda n'icyenda, hanyuma ku nshuro y'ijana akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Allah, niwe ufite ukwiye ubwami no gusingizwa, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu, azababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byangana n'ifuro ryo ku nyanja.
الترجمة
العربية Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tagalog Hausa Kurdî Português دری অসমীয়া ไทย Tiếng Việt አማርኛ Svenska Yorùbá Кыргызча Kiswahili ગુજરાતી नेपाली Română മലയാളം Nederlands Oromoo සිංහල తెలుగు پښتو Soomaali Malagasy ಕನ್ನಡ Српски Moore ქართულიالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uvuze nyuma yo gusali iswalat z'itegeko aya magambo: SUBHANALLAH: Ubutagatifu ni ubwa Allah inshuro mirongo itatu n'eshatu ALHAMDULILLAH: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, akamusingiza mu bisingizo byuzuye hamwe n'urukundo amufitiye no kumwubaha, inshuro mirongo itatu n'eshatu. ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, ni n'uw'ikirenga kuruta byose, inshuro mirongo itatu n'eshatu. Akuzuza inshuro y'ijana avuga ati: "LA ILAHA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR; ari byo bisobanuye ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, kandi ko ari we Nyir'ubwami bwuzuye n'ibisingizo bimukwiye, akayavuga hamwe n'urukundo n'icyubahiro akwiye we wenyine, kandi akavuga ko ariwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu, nta na kimwe cyamunanira; Uvuze ibi byose tumaze kuvuga, ababarirwa ibyaha bye, kabone n'iyo byaba bingana n'ifuro ryo ku nyanja.فوائد الحديث
Gushishikariza kuvuga aya magambo yo gusingiza Allah nyuma y'iswalat z'itegeko.
Aya magambo ni imwe mu mpamvu zo kubabarirwa ibyaha.
Ineza ya Allah n'impuhwe ze ndetse n'imbabazi bye birahambaye.
Aya magambo yo gusingiza Allah ni imwe mu mpamvu zo kubabarirwa ibyaha. Ariko ibyaha bigamijwe ni ibyaha bito, naho ibikuru byo nta kindi cyatuma ubibabarirwa usibye kwicuza.