Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye?

Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye?

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye? Arayisubiza ati: Nta kindi kidasanzwe, usibye ko nkunda Allah n'Intumwa ye! Intumwa iramusubiza iti: Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda! Anas yaravuze ati: Nta kintu cyadushimishije nk'iyi mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda!" Anas yaravuze ati: Njyewe nkunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), na Abu Bakri, na Umar, kandi niringiye ko nzaba ndi kumwe nabo kubera urukundo mbakunda, kabone n'iyo naba ntarakoze nk'ibikorwa byabo.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Umwarabu umwe wo mu cyaro wibera muri sahara yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe imperuka izabera? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Wayiteguye ute mu bikorwa byiza wakoze? Nuko uwari uyibajije arayisubiza ati: Nta bindi nayiteguyemo bihambaye, usibye ko nkunda Allah n'Intumwa ye, nta bindi bikorwa by'amasengesho by'umutima cyangwa se umubiri cyangwa se umutungo yayibwiye, kubera ko byose ari ibishamikiyeho urukundo, kandi ko urukundo rw'ukuri rutuma umuntu ashishikarira gukora ibikorwa byiza. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda mu ijuru. Nuko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bishimira iyo nkuru nziza mu buryo bukomeye. Anas arangije abwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ayikunda ndetse akaba akunda na Abu Bakri, na Umar, ndetse akaba yiringiye ko azaba ari kumwe nabo, kabone n'iyo ibikorwa bye bitangana n'ibyabo.

فوائد الحديث

Ubugenge bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gusubiza uwari uyibajije, aho yamweretse icy'ingenzi kuri we ndetse cyazanamurokora ari cyo cyo kwitegura umunsi w'imperuka no gukora ibikorwa byiza.

Ubumenyi bw'igihe imperuka izabera Allah yabugize ibanga ku bagaragu be, kugira ngo umuntu igihe cyose ajye ahora yiteguye kuzahura na Allah Nyagasani we.

Agaciro ko gukunda Allah, Intumwa ye, n'abakora ibyiza mu bemeramana, no kwihanangiriza gukunda ababangikanyamana.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kuvuga iti: Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda, ntibisobanuye ko bazaba bareshya mu rwego n'icyubahiro, ahubwo ikigamijwe nuko bose bazaba bari hamwe mu ijuru, aho buri wese muri bo azabona mugenzi we, kabone n'iyo byaba mu ntera ya kure.

Kwerekera umuyisilamu kugira ngo ashishikarire gukora icyiza kimufitiye akamaro, no kureka kubaza ibitamufitiye umumaro.

التصنيفات

Kwemera umunsi w'imperuka., Ibikorwa by'imitima.