ndakurahiriye ku izina rya Allah, ko Allah agize umuntu umwe ayobora abikunyujijeho, ari byo byiza kuri wowe kuruta ubushyo bw'ingamiya z'amasine!

ndakurahiriye ku izina rya Allah, ko Allah agize umuntu umwe ayobora abikunyujijeho, ari byo byiza kuri wowe kuruta ubushyo bw'ingamiya z'amasine!

Hadith yaturutse kwa Sah'li Ibun Sa'ad (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ejo iri bendera nzariha umugabo Allah azanyuzaho intsinzi, ukunda Allah n'Intumwa ye, ndetse na Allah n'Intumwa ye bakamukunda." Sah'li yaravuze ati: Abantu bose baraye bibaza uwo mugabo uwo ari we, ubwo bwari bucyeye, bose bazindukiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) buri wese yiringiye ko ariwe warihabwa, nuko Intumwa y'Imana irabaza iti: Ally Ibun Abi Twalib ari he? Baramusubiza bati: Yewe Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arwaye amaso! Intumwa y'Imana irababwira iti: Nimumutumeho; nuko araza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imucira mu maso inamusabira ubusabe, nuko arakira amera nkaho atigeze amurya! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imuhereza rya bendera, maze Ally arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese mbarwanye kugeza ubwo bazamera nkatwe? Intumwa iramusubiza iti: Wigira ubwira, tegereza kugeza ugeze ku rugamba, ubahamagarire ubuyisilamu, ubabwire ibyo bategetswe bagomba Allah, ndakurahiriye ku izina rya Allah, ko Allah agize umuntu umwe ayobora abikunyujijeho, ari byo byiza kuri wowe kuruta ubushyo bw'ingamiya z'amasine!"

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye abasangirangendo bayo ko uhereye umunsi w'ejo abayisilamu bazatsinda abayahudi b'ahitwa Khaybari, binyuze ku mugabo azaha ibendera, rikaba ryarifashishwaga n'ingabo nk'ikirango cyazo ku rugamba. Uyu mugabo mu bimuranga ni uko akunda Allah n'Intumwa ye, nabo bakaba bamukunda. Iryo joro abasangirangendo baraye badasinziriye bibaza banavugana uri buhabwe ibendera? Bose baharanira ko babona icyo cyubahiro. Ubwo bwari bucyeye, bagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bose uko bakabaye biringiye ko babona icyo cyubahiro. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibabaza aho Ally Ibun Abi Twalib (Imana imwishimire) ari? Bayisubiza ko arwaye amaso. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutumaho, baramuzana, imucira mu maso iramusabira nuko arakira amera nkaho atigeze ataka uburwayi, nuko imuha rya bendera imutegeka ko agenda adafite ubwira kugeza ageze mu banzi, akabanza kubahamagarira ubuyisilamu, yabona bamwumvise akabigisha amategeko bategetswe. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yereka Ally agaciro ko guhamagarira abantu kwemera Allah, kandi ko umuvugabutumwa iyo abaye impamvu yo kuyoboka k'umuntu umwe ari byiza kuri we kuruta kuba yaba afite ingamiya z'isine, ari zo zari imitungo y'abarabu ihenze, akaba yaba azitunze akazitanga mu nzira ya Allah.

فوائد الحديث

Agaciro ka Ally Ibun Abi Twalib (Imana imwishimire) n'ubuhamya bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko akunda Allah n'Intumwa ye nabo bakamukunda.

Uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana bari bashishikajwe no gukora ibyiza, ndetse bakanarushanwa mu kubikora.

Ni itegeko kugira imyitwarire myiza mu gihe cy'urugamba, no kwirinda uburakari n'amajwi mabi abangamira abandi, kuko biba bidacyenewe.

Mu bimenyetso by'ubuhanuzi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni aho yavuze ko abayahudi bazatsindwa, no kuvura Ally Ibun Abi Twalib amaso Intumwa y'Imana ari yo ibigizemo uruhare ku burenganzira bwa Allah.

Intego nyamukuru iruta izindi yo kujya ku rugamba mu nzira ya Allah, nuko abantu baba abayisilamu.

Ivugabutumwa rikorwa mu byiciro; aho umuhakanyi asabwa mbere na mbere kuba umuyisilamu akavuga ubuhamya bubiri, nyuma yaho bakabona kumubwira amategeko y'ubuyisilamu.

Agaciro k'ivugabutumwa rya Isilamu, n'ibyiza byaryo kuri wawundi ubuhamagarirwa n'ubuhamagarira; kubera ko urihamagarirwa ashobora kuyoboka, ndetse n'umuhamagarira akabona ingororano zihambaye.

التصنيفات

Ubuvuzi bukurikije amategeko y'idini., Agaciro k'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)., Intambara n'ibitero Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagabye.