Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro

Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Salam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari igeze i Madinat, abantu bihuse bayisanganira; bavuga bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yageze i Madinat (babisubiramo inshuro eshatu), nuko nza ndi mu bandi bantu kugira ngo ndebe, ubwo nitegerezaga uburanga bwayo, nabonye uburanga bwayo atari ubw'umubeshyi; icya mbere nayumvanye ni aho yavuze iti: "Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad]

الشرح

Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yageraga i Madinat, abantu bakayibona barayisanganiye bihuta, no muri bo hari harimo Abdullah Ibun Salam (Imana imwishimire) ndetse akaba yari akiri n'umuyahudi; ubwo yayibonaga yarebye mu buranga bwayo abona itaba umubeshyi, kubera urumuri yayibonanye n'ubwiza n'igitinyiro cy'ukuri. Icya mbere yayumviseho naho yashishikarije abantu gukora ibikorwa bizaba impamvu y'uko bazinjira mu ijuru; no muri byo ni ibi bikurikira: Icya mbere: Ni ugusuhuzanya indamutso y'amahoro ku bwinshi ku wo uzi no kuwo utazi. Icya kabiri: Ni ukugabura ibyo kurya utanga ituro, cyangwa se impano, cyangwa se amazimano y'abashyitsi bagusuye. Icya gatatu: Ni ukunga isano ry'imiryango haba mu ruhande rwa so cyangwa se rwa nyoko. Icya kane: Ni ugusali iswalat y'umugereka yo mu gicuku igihe abandi baryamye.

فوائد الحديث

Ni byiza gusuhuzanya indamutso y'amahoro hagati y'abayisilamu; naho abatari abayisilamu ntimuyibabanza, ariko n'iyo bayikubanje bagira bati: Assalaam Alaykum, urabasubiza uti: Walaykum!

التصنيفات

Iswala yo mu ijoro., Agaciro ko gukora ibikorwa byiza.