Nubona abantu bahitamo gukurikira imirongo bajijwe badasobanukirwa bakareka iyo basobanukiwe, abo nibo Allah yavugaga muri uyu murongo, uzabirinde

Nubona abantu bahitamo gukurikira imirongo bajijwe badasobanukirwa bakareka iyo basobanukiwe, abo nibo Allah yavugaga muri uyu murongo, uzabirinde

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira uti: {Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.} [Al Imran: 7], Aishat aravuga ati: Nuko Intumwa y'Imana iravuga iti: " Nubona abantu bahitamo gukurikira imirongo bajijwe badasobanukirwa bakareka iyo basobanukiwe, abo nibo Allah yavugaga muri uyu murongo, uzabirinde."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira uti: {Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.} [Al Imran: 7], Allah atubwira muri uyu murongo ko ariwe wamanuriye Intumwa ye igitabo gikubiyemo imirongo ya Qur'an igaragara kandi isobanutse ndetse n'amategeko ayikubiyemo asobanutse; iyi mirongo iba ari nayo shingiro ry'andi mategeko ari nayo abantu bakwiye kugarukaho igihe batavuze rumwe, hakaba harimo n'indi iteje urujijo, ifite ibisobanuro birenze kimwe bamwe mu bantu badasobanukirwa cyangwa bakibwira ko hari indi ivuguruza. Hanyuma Allah agaragaza ukuntu abantu bafata iyi mirongo; abafite uburwayi mu mitima yabo bahitamo gukurikira iteye urujijo bakareka isobanutse igaragara, bagamije guteza urujijo no gushidikanya ku magambo ya Allah no kuyobya abantu, bakanashaka kuba aribo bayisobanura bijyanye n'irari ryabo; nyamara abamenyi babucengeye iyo bayigezeho bayigarura ku yisobanutse ntibagire urujijo, bakayemera ko yose ituruka kwa Allah, kandi ko idashobora kuvuguruzanya, ariko ababyibuka nibo banyabwenge batekereza neza kandi bizima. Hanyuma ibwira Nyina w'abemera Aishat (Imana imwishimire) ko nabona abo bakurikira imirongo badasobanukiwe aribo Allah yise muri uyu murongo ko bafite uburwayi mu mitima yabo agomba kubirinda no kutabatega amatwi.

فوائد الحديث

Imirongo itomoye muri Qur'an isobanutse ni ifite ibisobanuro bigaragara, naho iteye urujijo ni ifite ibisobanuro bitagaragara, cyangwa se ifite igisobanuro kirenze kimwe, icyeneye abayisobanukiwe ngo bayisobanure.

Kwihanangiriza kwivanga n'abantu bo mu buyobe n'abanyabihimbano, n'abandi bose bazana ibibazo bagamije kuyobya abantu no kubatera gushidikanya muri bo.

Mu musozo w'uyu murongo Allah yaravuze ati: "Kandi nta bandi bibuka usibye abanyabwenge, ibi birimo kunenga abafite uburwayi mu mitima, no kuvuga ibigwi abanyabwenge n'abamenyi, bisobanuye ngo: Utibutse ngo abikuremo inyigisho, agahitamo gukurikira irari rye uwo ntabwo ari mu banyabwenge.

Guhitamo gukurikira ibiteye urujijo ni imwe mu mpamvu zo kuyoba kw'imitima.

Ni itegeko kugarura imirongo iteye urujijo idahita isobanuka kuyigarura ku mirongo isobanutse igaragara.

Allah Nyir'ubutagatifu imirongo imwe yayigize isobanutse igaragara n'indi ayigira idasobanutse agamije kugerageza abantu kugira ngo amenye abafite ukwemera n'abari mu buyobe.

Kuba muri Qur'an harimo imirongo iteye urujijo ni mu rwego rwo kugaragaza agaciro k'abamenyi barusha abandi basigaye, no kwereka ubwenge bwa muntu ko butamenya ibintu byose, kugira ngo buce bugufi imbere y'uwaburemyi bunemere ko ntacyo bwakishoborera.

Agaciro ko gucengera ubumenyi no kubushikamamo ndetse ko ari itegeko.

Abasobanuzi ba Qur'an bavuga aho Allah avuga ko "...nta wamenya ibisobanuro byayo usibye Allah...", bafite imvugo ebyiri: Iya mbere abasoma bakitsa bageze ku izina (Allah) bivuze ko uzi ubumenyi nyakuri bw'ibisobanuro by'imirongo iteye urujijo n' ibindi Allah yihariye ubumenyi bwabyo nk'imiterere ya roho, ni Allah wenyine, noneho abamenyi bakurikira barayemera ndetse bakavuga ko byose byaturutse kwa Allah, bagaca bugufi bakiyoroshya. Naho abasoma bagafatanya ntibitse ku izina rya (Allah), bishatse kuvuga ko ibisobanuro by'iyi mirongo ni Allah ubizi, n'abamenyi hari ibyo bazi, barayemera ndetse iyo badasobanukiwe bakayigarura ku mirongo isobanutse.

التصنيفات

Indwara zo ku mitima., Kunenga irari no kuyoborwa n'amarangamutima., Ibisobanuro by'imirongo ya Qur'ani (Ayat).