Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yiyuhagira amazi yuzuye Swa'a kugeza ku mashyi abiri inshuro eshanu, yatawaza igakoresha amazi yuzuye amashyi abiri y'ibiganza biringaniye bitari binini bitari na bito

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yiyuhagira amazi yuzuye Swa'a kugeza ku mashyi abiri inshuro eshanu, yatawaza igakoresha amazi yuzuye amashyi abiri y'ibiganza biringaniye bitari binini bitari na bito

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yiyuhagira amazi yuzuye Swa'a kugeza ku mashyi abiri inshuro eshanu, yatawaza igakoresha amazi yuzuye amashyi abiri y'ibiganza biringaniye bitari binini bitari na bito.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yiyuhagira ijanaba ikoresheje amazi angana na Swa'a kugeza ku mashyi abiri inshuro eshanu, yatawaza igakoresha amazi yuzuye amashyi abiri. Swa'a: ingana n'amashyi abiri inshuro enye. Naho Mud: Ni amashyi abiri yuzuye amazi y'umuntu uri mu rugero udafite ibiganza binini cyangwa se bito.

فوائد الحديث

Ni ngombwa gukoresha amazi ari mu rugero igihe cyo koga no gutawaza, no kudasesagura kabone n'iyo byaba byoroshye kugera ku mazi.

Ni byiza gukoresha amazi macye mu gihe cyo gutawaza no kwiyuhagira bigendanye nuko ukeneye amazi, ibi bikaba ari nabyo muyoboro tweretswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Ikigamijwe ni ugutawaza no kwiyuhagira mu buryo bwuzuye hamwe no kwitwararika ibice dushishikarizwa gutawaza nk'umugenzo mwiza, hatarimo kwaya no gusesagura, hakanitabwaho kandi ku gihe n'ubwinshi bw'amazi ndetse n'ubucye bwayo, n'ibindi.

Ijanaba ni buri uwo ari we wese usohoye intanga cyangwa se ukoze imibonano mpuzabitsina. Byiswe ijanaba kubera ko uwo byagendeekeye uko aba atemerewe gusali n'andi masengesho asabwa gukora abanje kwisukura.

Swa'a ni igipimo kizwi. Ariko igipimo kigamijwe ni swa'a y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), gipima ibiro (480) by'uburo bwiza naho muri litiro kigapima litiro eshatu.

Mudu: Ni kimwe mu bipimo byemewe n'amategeko ni ibiganza bibiri byuzuye by'umuntu uri mu rugero, iyo abyujuje. iki gipimo rero cya Mudu ni kimwe cya kane cya Swa'a nk'uko abamenyi b'ibigendanye n'amategeko y'ubuyisilamu babyemeranyijweho, kikaba gipima (750) mili litiro

التصنيفات

Imigenzo n'imyifatire mu gihe cyo gutawaza.