إعدادات العرض
Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye,…
Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha
Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ku munsi w'irayidi y'igitambo cyangwa se yo gusiburuka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiye yerekeje aho gusalira nuko inyura ku bagore iravuga iti: "Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha." Ba bagore baravuga bati: Ni gute ubwenge bwacu n'idini ryacu biciriritse yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ese muyobewe ko ubuhamya bw'umugore umwe bungana na kimwe cya kabiri cy'ubw'umugabo? Barayisubiza bati: Yego! Uko niko kugira ubwenge buciriritse! Ese muyobewe ko iyo yagiye mu mihango adasali cyangwa se ngo asibe? Baravuga bati: Yego! Irababwira iti: Uko niko kugira idini riciriritse!
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Português සිංහල Nederlands Tiếng Việt অসমীয়া ગુજરાતી Kiswahili پښتو മലയാളം नेपाली Magyar ქართული తెలుగు Македонски Svenska Moore Română Українська ไทย मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ Wolof ភាសាខ្មែរ ಕನ್ನಡ Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku munsi w'irayidi yagiye aho gusalira irayidi, ikaba yari yasezeranyije abagore ko iri buze kubaha inyigisho zabo mu buryo bw'umwihariko kuri uwo munsi iba ari bwo ibikora, maze iravuga iti: Yemwe bagore nimutange amaturo kenshi, municuze kenshi, kubera ko ibi byombi ni zimwe mu mpamvu zikomeye zo kubabarirwa ibyaha, kubera ko mu ijoro najyanwe mu ijuru nabonye ari mwe benshi mu bantu bazajya mu ijuru. Nuko umugore umwe muri bo utekereza cyane unashishoza kandi wiyubashye arayibaza ati: Ni ukubera iki yewe Ntumwa y'Imana ari twe benshi mu muriro? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mukoresha imivumo kenshi mukanatukana, ndetse mugahakana ineza mwakorewe n'abagabo banyu! Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira imiterere y'abagore muri aya magambo: Sinigeze mbona abafite ubwenge n'idini biciriritse batsinda umugabo w'umunyabwenge unashishoza kubarusha. Nuko wa mugore aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ubwenge n'idini biciriritse ni gute? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ubwenge buciritse nuko ubuhamya bw'abagore babiri bungana n'ubw'umugabo umwe, naho idini riciriritse ni ukugabanyuka kw'ibikorwa byiza aho umugore amara amajoro menshi n'amanywa menshi adasali kubera kujya mu mihango, ndetse akanasiburuka mu kwezi kwa Ramadhan kubera imihango ibi nibyo byo kugira idini riciriritse, ariko ntibabigayirwa kuko ari ko kamere yabo imeze nkuko umuntu yaremanywe gukunda umutungo, no kugira ubwira mu byo akora byose, atanabizi ndetse n'ibindi, ariko yihanangirije ibyo kugira ngo batabyitwaza.فوائد الحديث
Gushishikariza abagore kwitabira iswalat y'irayidi, no kugenerwa inyigisho mu buryo bw'umwihariko.
Guhakana ineza y'umugabo no gukoresha imivumo kenshi ni bimwe mu byaha bikuru, kuko kubwirwa ibihano by'umuriro ni ikimenyetso cy'uko icyo cyaha ari gikuru.
Kugaragaza ko ukwemera kwiyongera kukanagabanyuka, bityo ukoze ibikorwa byinshi by'amasengesho, byongera ukwemera kwe, n'ugabanyije ibyo bikorwa bigabanya ukwemera kwe.
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Ubwenge bushobora kwiyongera no kugabanyuka, no kwemera ni nk'uko. Ntabwo ikigamijwe mu kugabanyuka k'ubwenge bw'abagore ari ukubibanengera kubera ko ari yo kamere yabo, ahubwo byari mu rwego rwo kubihanangiriza ngo badashukwa nabyo; niyo mpamvu ibihano byavuzwe byo kubera kutazirikana ineza n'ibindi ntabwo ari ukubera ko idini ryabo n'ukwemera biciriritse. Kandi idini riciriritse ntibigarukira ku byaha gusa, ahubwo ni muri rusange.
Harimo ko byemewe ko umunyeshuri yasubirishamo umwarimu, n'ukurikiye agasubirishamo uwo akurikiye mu byo avuga iyo atabisobanukiwe.
Harimo ko ubuhamya bw'umugore bungana na kimwe cya kabiri cy'ubw'umugabo kubera ko umugore atazirikana.
Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Kuri iyi mvugo ivuga ko bafite ubwenge buciriritse birangaragarira ko ari kimwe mu mpamvu zizatuma abagore ari bo benshi mu muriro, kuko ari bo mpamvu yo kugenda k'ubwenge bw'umugabo ushishoze kugeza ubwo avuze cyangwa se agakora ibidakwiye, bityo bari hamwe nawe mu byaha.
Kuziririza gusali no gusiba ku mugore uri mu mihango, ni kimwe n'uri mu bisanza, hanyuma bakazishyura iyo minsi igihe bavuye muri ibyo bihe.
Imico myiza yaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), aho yasubije ibibazo by'abagore bibazaga atababwiye nabi cyangwa se ngo abacyahe.
Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Ituro ryirukana ibihano, kandi rituma umuntu ababarirwa ibyaha yakorera bagenzi be.
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Kugira idini riciriritse kw'abagore ni ukubera ko badasali cyangwa se ngo basibe igihe bari mu mihango, kubera ko ukoze ibikorwa byinshi byo kwiyegereza Allah byongera ukwemera kwe, n'ubigabanyije bigabanya ukwemera kwe; hanyuma idini riciriritse hari ubwo byatuma umuntu yandikirwa icyaha nk'uwaretse gusali cyangwa se gusiba cyangwa se akareka no gukora ibindi bikorwa ategetswe icyo gihe nta rwitwazo yagira, cyangwa se bikaba mu buryo atabarwaho icyaha nk'uwaretse gusali idjuma, cyangwa se kujya ku rugamba cyangwa se n'ibindi bitari itegeko kuri we gukora, hari n'ubwo byaba mu buryo abitegetswe nk'uri mu mihango ureka gusali no gusiba.
