Urubanza rwa mbere na mbere ruzacibwa hagati y'abantu ku munsi w'imperuka ni urugendanye n'amaraso

Urubanza rwa mbere na mbere ruzacibwa hagati y'abantu ku munsi w'imperuka ni urugendanye n'amaraso

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Urubanza rwa mbere na mbere ruzacibwa hagati y'abantu ku munsi w'imperuka ni urugendanye n'amaraso."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim. This is the wording of Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko ku munsi w'imperuka urubanza rwa mbere ruzacibwa hagati y'abantu ari urugendanye n'amaraso nko kwica no gukomeretsa.

فوائد الحديث

Ubuhambare bwo kubungabunga amaraso y'abantu, no kuba ari rwo rubanza rwa mbere ruzacibwa ku munsi w'imperuka bigaragaza ubuhambare bwabyo.

Ibyaha bikomera hashingiwe ku ngaruka zabyo, no kuvutsa ubuzima abantu ni bwo bwangizi buhambaye, ndetse ntakibiruta usibye ubuhakanyi no kubangikanya Allah Nyir'uburagatifu.