إعدادات العرض
Umuntu uzahabwa abakobwa babiri akabitaho kugeza bakuze, ku munsi w'imperuka azaza njye na we tumeze gutya, nuko ihuza intoki zayo
Umuntu uzahabwa abakobwa babiri akabitaho kugeza bakuze, ku munsi w'imperuka azaza njye na we tumeze gutya, nuko ihuza intoki zayo
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umuntu uzahabwa abakobwa babiri akabitaho kugeza bakuze, ku munsi w'imperuka azaza njye na we tumeze gutya, nuko ihuza intoki zayo.
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Kiswahili Português සිංහල Nederlands ગુજરાતી অসমীয়া پښتو नेपाली മലയാളം Yorùbá ქართული Magyar తెలుగు Македонски Svenska ಕನ್ನಡ Moore Română Oromoo Українська ไทย मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ Wolof ភាសាខ្មែរ Malagasy Српски Lietuviųالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umuntu uzagira umugisha agahabwa abakobwa babiri baba abe yabyaye, cyangwa se bashiki be, akabakorera byose bisabwa ndetse akanabitaho abaha uburere, n'inama z'ibyiza, anabarinda ibibi ndetse n'ibindi kugeza bakuze, ku munsi w' imperuka we n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bazaza bameze gutya, nuko ihuza intoki zayo za mukubita rukoko n'urwa musumba zose.فوائد الحديث
Ibihembo bihambaye by'umuntu uzita ku bakobwa be abakorera ibisabwa byose mu kubaha uburere, kugeza bakuze bakarongorwa, ni nkuko no kwita kuri bashiki be.
Ibihembo byo kwita ku burere bw'abana b'abakobwa bihambaye kuruta iby'ab'abahungu; kuko nta mvugo nk'iyi yavuzwe kuri bo. Kubera ko kwita ku bakobwa ari byo bigora kuruta kwita ku bahungu, kubera ko abakobwa bo ubwabo bakwiye kwikwiza ntibarebwe n'uwo ari we wese, bakaba batanikorera gahunda zabo zose kandi ntibitwara nk'abahungu, no kubera ko ababyeyi batabifashisha mu guhangana n'abanzi babo, no kurinda icyubahiro cye n'umuryango we ndetse n'ibindi nkuko bigenda ku muhungu; bityo bicyenera ko umuntu wita ku bakobwa arangwa no kwihangana, no kubikora kubera Allah hamwe no kugira umugambi mwiza, bigatuma abibonera ibihembo bihambaye, bityo niyo mpamvu ku munsi w'imperuka azaba ari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Ibimenyetso by'ubukure ku mugore ni ukuba yujuje imyaka cumi n'itanu, cyangwa se yatangiye kujya mu mihango n'ubwo byaba mbere y'imyaka cumi n'itanu, cyangwa se yarameze imisatsi yo mu myanya y'ibanga haba ku nkengero z'igitsina n'ahandi, cyangwa se kwirotera hakagira intanga zimusohokamo igihe asinziriye.
Umumenyi Qurtwubiy yaravuze ati: Igihe cyabo cy'ubukure ni igihe bageramo bakaba bigenga, icyo gihe ni igihe baba bashatse abagabo, bityo ubukure bwabo ntabwo ari igihe bagiye mu mihango cyangwa se bageze igihe cyo kurebwa n'amategeko. Kuko hari igihe barongorwa mbere yaho, umugabo we akaba ari we wishingira ibye byose kuruta umurezi we, hari n'ubwo bajya mu mihango batarakura bihagije ngo bigenge, kandi baramutse batereranywe batakara bakangirika, icyo gihe nibwo baba bacyeneye kwitabwaho, no kugira ubareberera niyo mpamvu bacyenera kurongorwa kugira ngo bakomeze kurebererwa. Kubera iki gisobanuro abamenyi bacu baravuze ko umubyeyi guha umwana we w'umukobwa ugeze igihe cy'ubukure bikomeza kugeza igihe ashyingiwe umugabo.
التصنيفات
Agaciro ko gukora ibikorwa byiza.