Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye

Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye

Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye: Nahawe gutera ubwoba abanzi nkiri mu ntera y'urugendo rungana n'ukwezi, kandi nahawe isi ngo imbere aho gusalira (umusigiti) ndetse hanasukuye; bityo uwo ari we wese mu bayoboke banjye iswalat izasanga aho azaba ari hose ajye asali, nanaziruriwe iminyago itarigeze izirurirwa undi uwo ari we wese mbere yanjye, nanahawe kuzakora ubuvugizi. Intumwa y'Imana yajyaga yoherezwa ku bantu runaka, naho njye natumwe ku bantu bose."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah yamuhaye umwihariko w'ibintu bitanu itigeze iha undi uwo ari we wese mu ntumwa zamubanjirije: Icya mbere: Nahawe gutera ubwoba mu mitima y'abanzi banjye, n'iyo hagati yanjye nabo haba harimo intera ingana n'ukwezi. Icya kabiri: Nahawe isi yose ngo ibe aho gusalira aho twaba turi hose, ndetse no kwisukuza itaka ryayo igihe tutabashije kubona amazi. Icya gatatu: Twaziruriwe iminyago yo ku rugamba abayisilamu banyaga abanzi babo b'abahakanyi. Icya kane: Nahawe kuzavuganira abantu mu buryo bukomeye kugira ngo barokoke ibigeragezo byo ku munsi w'imperuka. Icya gatanu: Natumwe ku biremwa byose abantu n'amajini, bitandukanye n'Intumwa n'abahanuzi batumwe mbere yanjye, kuko bo batumwaga ku bantu babo gusa.

فوائد الحديث

Biremewe mu mategeko ko umugaragu yarondora ingabire za Allah kuri we azivuga ndetse anagamije kuzishimira Allah.

Ingabire za Allah Nyir'ubutagatifu ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no ku bayoboke bayo.

Ni itegeko gukorera iswalat mu gihe cyayo mu bihe byose, ndetse no gukoraa ibyo umuntu ashoboye mu mabwiriza y'iswalat, n'inkingi zayo n'amategeko yayo.

Kuvuganira Intumwa yahawe mu buryo bw'umwihariko, hatarimo abandi bahanuzi; harimo: Kuba izavuganira ibiremwa byose mu gihe bizaba biri gucirirwa urubanza; no kuba uzavuganira abantu bazajya mu ijuru kuryinjiramo, no kuba izavuganira ku buryo bw'umwihariko se wabo Abu Twalib kugira ngo yoroherezwe umuriro, ntabwo ari ukuwukurwamo kuko yapfuye ari umuhakanyi.

Ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ifite by'umwihariko ni byinshi bitavuzwe muri iyi Hadith, harimo no kuba yarahawe kuvuga amagambo macye ariko abumbatiye hamwe byinshi, no kuba ari yo yasozereje Intumwa n'abahanuzi, no kuba imirongo duhagararaho dusali ari nk'iy'abamalayika.

التصنيفات

Intumwa y'Imana yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).