Gusingiza Allah kwiza kuruta ibindi ni ukuvuga iri jambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; n'ubusabe bwiza ni ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah

Gusingiza Allah kwiza kuruta ibindi ni ukuvuga iri jambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; n'ubusabe bwiza ni ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah

Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Gusingiza Allah kwiza kuruta ibindi ni ukuvuga iri jambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; n'ubusabe bwiza ni ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah."

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Tirmidhi na A-NAsa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra na Ibun Madjah]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko gusingiza Imana kwiza ari ukuvuga ijambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah; ndetse ko ubusabe bwiza ari ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah; ibyo bigaragaza ukwiyemerera ko ugaba ingabire n'imigisha ari Allah wenyine Nyir'ubutagatifu, ukwiye ibisingizo byuzuye kandi byiza.

فوائد الحديث

Gushishikariza kurushaho gusingiza Allah wifashishije ijambo ryo kwemera Imana imwe LA ILAHA ILA LLAH, no gusaba Allah wifashishije kumuvuga ikuzo n'ishimwe ALHAMDULILAH.

التصنيفات

Amagambo yo gusingiza Allah muri rusange.