(Nta bantu bazahaguruka mu cyicaro badasingije Allah, usibye ko bazahaguruka bameze nk’abari bicaye bari kurya intumbi y’indogobe, kandi bazaba bafite igihombo.)

(Nta bantu bazahaguruka mu cyicaro badasingije Allah, usibye ko bazahaguruka bameze nk’abari bicaye bari kurya intumbi y’indogobe, kandi bazaba bafite igihombo.)

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: (Nta bantu bazahaguruka mu cyicaro badasingije Allah, usibye ko bazahaguruka bameze nk’abari bicaye bari kurya intumbi y’indogobe, kandi bazaba bafite igihombo.)

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawudi]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko nta bantu bicara mu cyicaro barangiza bagahaguruka badasingije Allah, usibye ko bahaguruka bameze nk'abantu bari bicaye iruhande rw'intumbi y'ingamiya kubera kunuka kwayo n'uburyo iba imeze nabi, kubera ko ibiganiro byabo byabibagije gusingiza Allah. Ku munsi w'imperuka kandi icyo cyicaro cyabo kizababera igihombo no kwicuza bazahorana ibihe byose.

فوائد الحديث

Ibyavuzwe byerekeranye no kwihanangiriza abantu kuzindara ntibasingize Allah ntibireba abari mu byicaro gusa, ahubwo bireba n'abandi. Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Si byiza ko umuntu wicaye ahantu ahahaguruka atabanje gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu.

Kwicuza bazagira ku munsi w'imperuka ni ukubera bazaba babuze ingororano n'ibihembo kubera ko batabyaje umusaruro igihe bagize mu bikorwa byo kumvira Allah, cyangwa se kubera ibibi n'ibihano kubera ko igihe cyabo bakimaze mu bikorwa byo kwigomeka kuri Allah.

Uku kwihanangiriza ni igihe uku kuzindara kwatewe n'ibintu byemewe, none byagenda bite ari ibyicaro bikorerwamo ibyaha n'ibiziririjwe nko gusebanya no kunegurana ndetse n'ibindi?!

التصنيفات

Agaciro ko gusingiza Allah.