Ubusabe bwo gusaba imbabazi buhatse ubundi

Ubusabe bwo gusaba imbabazi buhatse ubundi

Hadith yaturutse kwa Shadad Ibun Awsi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ubusabe bwo gusaba imbabazi buhatse ubundi ni umuntu gusaba ubusabe bugira buti: ALLAHUMA ANTA RABI LA ILAHA ILA ANTA, KHALAQTANI WA ANA ABDUKA, WA ANA ALA AHDIKA WA WA'ADIKA MA STATWA'ATU, AUDHU BIKA MIN SHARI MA SWANA'ATU, ABU-U LAKA BINI'IMATIKA ALAYA, WA ABU-U BIDHAN'BII FAGH'FIR LII, FA INAHU LA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA ANTA: Mana Nyagasani ni wowe Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse wowe, warandemye kandi nanjye ndi umugaragu wawe, kandi ndi ku isezerano ryawe uko mbishoboye; nkwikinzeho ngo undinde ibibi by'ibyo nakoze, Ndemera ingabire wampaye, nkanemera ibyaha byanjye, bityo mbabarira, kubera ko nta wundi ubabarira ibyaha utari wowe." Intumwa y'Imana yaravuze iti: Uzavuga aya magambo ku manywa ari ko ayizera, agapfa kuri ayo manywa mbere y'uko bugoroba azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru. N'uzayavuga ari ko ayizera mu ijoro, agapfa mbere y'uko bucya azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratugaragariza ko hari amagambo runaka akoreshwa mu kwicuza, kandi ko ameza ayaruse ndetse anayarusha ibihembo ari uko umugaragu yavuga ati: Mana Nyagasani ni wowe Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse wowe, warandemye kandi nanjye ndi umugaragu wawe, kandi ndi ku isezerano ryawe uko mbishoboye; nkwikinzeho ngo undinde ibibi by'ibyo nakoze, Ndemera ingabire wampaye, nkanemera ibyaha byanjye, bityo mbabarira, kubera ko nta wundi ubabarira ibyaha utari wowe. Bityo umugaragu agahamya mbere na mbere ko Allah ari umwe, kandi ko ari we Muremyi we ndetse Mugaragirwa we wenyine utabangikanywa n'ikindi, kandi akiyemeza ibyo yasezeranyije Allah nko kumwemera no kumwumvira bijyanye n'ubushobozi bwe, kubera ko umugaragu uko yagaragira Allah kose ntashobora kubikora nk'uko Allah yabimutegetse byose uko byakabaye, nta n'ubwo yamushimira ku bw'ingabire ze nk'uko bikwiye. Ikindi kandi aba akwiye gusaba ubuhungiro kwa Allah ngo amurinde, kuko ni we wenyine wo gusaba ubuhungiro bw'ibibi umugaragu aba yakoze. Ikindi nuko agomba kwemera ingabire Allah yamuhundagajeho, ndetse akigarukira akemera ibibi ndetse n'ibyaha we ubwe akora. Nyuma y'uko gutakambira Allah, asaba Nyagasani we kumubabarira ibyaha bye no kumurinda ibibi byabyo amuhishira ndetse anamuhundagazeho impuhwe ze n'ineza ye, kubera ko nta wundi ubabarira ibyaha usibye Allah Nyir'ubutagatifu wenyine. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko aya magambo ari amwe mu magambo yo gusingiza Allah buri uko bucyeye na buri uko bwije; bityo uzayavuga mu gitondo hagati y'izuba ko rirasa no ku manywa, abyizera nkuko abivuze, atekereza ku bisobanuro byayo, ayemera maze agapfa azajya mu ijuru; N'uzayavuga mu ijoro nyuma y'uko izuba rirenze kugeza umuseke utambitse, agapfa mbere y'uko bucya azajya mu ijuru.

فوائد الحديث

Amagambo akoreshwa mu gusaba imbabazi Allah aratandukanye, kandi amwe ni meza kuruta andi.

Birakwiye ko umugaragu ashishikarira gusaba Allah yifashishije ubu busabe, kubera ko ari bwo buhatse ubundi.

التصنيفات

Amagambo yo gusingiza Allah mu gitondo na nimugoroba.