Allah ntazigera areba umugabo wagiranye imibonano n'umugabo mugenzi we cyangwa se akayigirana n'umugore mu kibuno

Allah ntazigera areba umugabo wagiranye imibonano n'umugabo mugenzi we cyangwa se akayigirana n'umugore mu kibuno

Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Allah ntazigera areba umugabo wagiranye imibonano n'umugabo mugenzi we cyangwa se akayigirana n'umugore mu kibuno."

[Hadithi y'impamo] [رواه الترمذي والنسائي في الكبرى]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibihano bihambaye by'uko Allah atazigera arebesha impuhwe umugabo ugirana imibonano n'umugabo mugenzi we mu kibuno cyangwa se umugore mu kibuno, kandi ko ari kimwe mu byaha bikuru.

فوائد الحديث

Umugabo ugirana imibonano n'umugabo mugenzi we -gutingana- ni kimwe mu byaha bikuru.

Kugirana imibonano n'umugore mu kibuno ni kimwe mu byaha bikuru.

(Allah ntazigera amureba) ni ukuvuga indoro y'impuhwe no kumworohera, ntabwo ikigamijwe ari indoro ya rusange, kubera ko Allah Nyir'ubutagatifu nta na kimwe ayoberwa ngo kimwisobe.

Ibi bikorwa ni bimwe mu bikorwa by'urukozasoni kandi bihambaye ku kiremwamuntu, kuko bihabanye na kamere ya kimuntu, no kugabanya urubyayo, ndetse no kwangiza ubuzima bwo kubana hagati y'abashakanye, no kubiba urwango n'ubushyamirane, no gukora imibonano mu myanya ivamo umwanda.

التصنيفات

Amategeko agenga ibihano bigenwa n'umucamanza.