Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye

Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye."

[Hadithi y'impamo] [رواه أبو داود والترمذي والنسائي وابن ماجه وأحمد]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uzaba afite abagore barenze umwe, ariko ntarangwe n'ubutabera nkuko abishoboye hagati yabo, nko kubaringaniza mu kubaha ibibatunga, n'aho kuba, n'ibyo kwambara, no kurarana nabo, ko igihano cye ku munsi w'imperuka ari uko azaza uruhande rwe ruhengamye, kandi nabyo bikazaba ari igihano kubera amahugu yakoze nkuko yabogamye mu kubabanira.

فوائد الحديث

Ni itegeko ku mugabo kuringaniza hagati y'abagore be, kandi ni ikizira kuri we kubogamira kuri umwe muri bo mu byo ashoboye nko kubaha ibibatunga, n'amajoro ararana nabo, no kubakira neza ndetse n'ibindi.

Kuringaniza hagati yabo ndetse n'ibindi mu byo umuntu ashoboye, naho mu byo adashoboye nko mu kubakunda, no kuba umutima wakunda umwe muri bo, ibi ntabwo ari byo bivugwa muri Hadith, ndetse ni nabyo byavuzwe muri iyi mvugo ya Allah igira iti: {Nta n’ubwo muzigera mushobora kugira uburinganire (mu rukundo) hagati y’abagore kabone n’ubwo mwakwitwararika...} [Surat A-Nisa'i: 129].

Ineza yiturwa indi, kubera ko umugabo ku isi yabogamiye kuri umwe mu bagore be, niyo mpamvu ku munsi w'imperuka nawe azazurwa ahengamye uruhande rumwe.

Kugaragaza ubuhambare bw'uburenganzira bw'abagaragu, kandi ko hatajya habamo kubabarira, kuko bwubakiye ku kwikubira.

Gushishikariza gutunga umugore umwe igihe umugabo atinya kutazabaringaniza hagati yabo, kugira ngo atazagira ukudohoka mu kubahiriza amategeko y'idini; Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: {Nimutinya kuba mutabaringaniza hagati yabo, muzarongore umwe...} [Surat A-Nisa'i: 3]

التصنيفات

Imibanire myiza hagati y'abashakanye.