Uzumva umuntu uhamagarira iswalat (Adhana) maze akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, RADWITU BILLAHI RABAN, WA BIMUHAMADIN RASULAN, WA BIL ISLAMI DINAN: Ndahamya ko ari nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo…

Uzumva umuntu uhamagarira iswalat (Adhana) maze akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, RADWITU BILLAHI RABAN, WA BIMUHAMADIN RASULAN, WA BIL ISLAMI DINAN: Ndahamya ko ari nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo abangikanye nawe, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye. Nishimiye ko Allah ari we Nyagasani wanjye, na Muhamadi akaba Intumwa yanjye, na Isilamu ikaba idini ryanjye", uzavuga aya magambo azababarirwa ibyaha bye

Hadith yaturutse kwa Sa'ad Ibun Abi Waqasw (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzumva umuntu uhamagarira iswalat (Adhana) maze akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, RADWITU BILLAHI RABAN, WA BIMUHAMADIN RASULAN, WA BIL ISLAMI DINAN: Ndahamya ko ari nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo abangikanye nawe, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye. Nishimiye ko Allah ari we Nyagasani wanjye, na Muhamadi akaba Intumwa yanjye, na Isilamu ikaba idini ryanjye", uzavuga aya magambo azababarirwa ibyaha bye.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uzavuga aya magambo amaze kumva umuhamagaro w'iswalat (Adhana): "ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WAHDAHU LA SHARIKA LAHU": Ndahamya kandi nemera ko nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ndetse n'ibindi bigaragirwa bitari we ni ibinyoma. "WA ANA MUHADAN ABDUHU WA RASULUHU": Bisobanuye ko MUHAMAD ari umugaragu ugaragira, ntabwo we agaragirwa, ni n'Intumwa ya Allah ntibikwiye kumuhakana. "RADWITU BILLAHI RABAN", bisobanuye ngo nishimiye Allah ko ari we Nyagasani wenyine wihariye ibikorwa bye (nko kurema n'ibindi), no kuba ari we ukwiye kugaragirwa, ndetse no kuba afite mazina meza n'ibisingizo byuzuye. "WA BIMUHAMADIN RASULAN", bisobanuye ngo nishimiye ko Muhamad n'ubutumwa bwose yazanye akatugezaho. "WA BIL ISLAMI", bisobanuye ngo nishimiye ko ubusilamu ari idini ryanjye n'amategeko yose y'ubuyisilamu n'ibyo bubuza. "DINAN", bisobanuye ngo nishimiye ko ubuyisiamu buba idini ryanjye mu myemerere ndetse akaba ari nabwo nkurikira. "GHUFIRA LAHU DHANBUHU", ababarirwa ibyaha bye gusa ibigambiriwe aha ni ibito.

فوائد الحديث

Gusubiramo kenshi ubu busabe igihe wumvise umuhamagaro w'iswalat biba impamvu yo kubabarirwa ibyaha.

التصنيفات

Umuhamagaro mukuru (Adhana) n'umuto (Iqamat).