Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire)

Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire)

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Rirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga, Allah arongera aramubwira ati: Ingera ugende urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba asanga ryazengurukijwe ibyo abantu banga, maze aravuga ati: Djibril aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzaryinjiramo. Nuko Allah aramubwira ati: Genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba asanga uragerekeranye maze aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzawujyamo, nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira, nuko arangije aramubwira ati: Subirayo uwurebe, nuko arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzawurokoka usibye ko buri wese uzawujyamo."

[Hasan/Sound.] [Abu Dawood]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Genda urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko aragenda ararireba aragaruka, Maze Djibril aravuga ati: Mana Nyagasani! Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azashaka kuryinjiramo, ndetse akanakora ibituma azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga binabagora nk'ibyo yabategetse gukora no kureka, kandi ugomba kuryinjiramo ari umuntu ugomba kurenga ibyo bintu. Nuko Allah abwira Djibril ati: Genda urebe mu ijuru, nyuma yo kurizengurutsa ibyo abantu badakunda; Nuko aragenda ararireba maze aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzaryinjiramo kubera ko rigoye n'inzira ziganayo zirimo ingorane. Nanone ubwo Allah yari amaze kurema umuriro, yabwiye Djibril ati: Yewe Djibril, genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba Aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani! Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzamenya ibihano n'amakuba awuberamo usibye ko azanga kuwujyamo ndetse akanirinda impamvu zose zizatuma awujyamo! Nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira n'ibyo imitima yabo ikunze, arangije abwira Djibril ati: Yewe Djibril, genda uwurebe, Nuko Djibril aragende arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye nkanagira impuhwe z'uko nta n'umwe uzawurokoka kubera ibiwukikije umuntu akunda kandi ararikira.

فوائد الحديث

Kwemera ko ijuru n'umuriro biriho na magingo aya.

Ni itegeko kwemera ibitagaragara ndetse n'ibindi byose byaturutse kwa Allah no ku Ntumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Ni ngombwa kwihanganira ibyo udakunze kuko niyo nzira ikugeza mu ijuru.

Ni ngombwa kwirinda ibiziririjwe, kubera ko ari yo nzira ikujyana mu muriro.

Kuba Allah ijuru yararikikije ibyo umuntu yanga adakunze, naho umuriro wo akawukikiza ibyo umutima urarikira n'ibigeragezo byo muri ubu buzima bw'iyi si.

Inzira ijya mu ijuru iragoye kandi irimo ibibazo, ndetse isaba kwihangana no kwigora bivanze n'ukwemera, naho umuriro wo ukikijwe n'ibyo umutima urarikira kandi ukunze byo muri iyi si.