Mu by'ukuri Shitani yacitse intege kubera ko itazigera isengwa mu kigobe cy'abarabu, ahubwo izifashisha kubiba inzangano n'amakimbirane hagati yabo

Mu by'ukuri Shitani yacitse intege kubera ko itazigera isengwa mu kigobe cy'abarabu, ahubwo izifashisha kubiba inzangano n'amakimbirane hagati yabo

Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Shitani yacitse intege kubera ko itazigera isengwa mu kigobe cy'abarabu, ahubwo izifashisha kubiba inzangano n'amakimbirane hagati yabo."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Ibilis (Shitani) yamaze gucika intege ko abemeramana batazigera bayisenga cyangwa se ngo bunamire ibigirwamana mu kigobe cy'abarabu, ariko iracyabyifuza ndetse n'imbaraga zayo zose, no guharanira kubiba amacakubiri. n'inzangano n'intambara hagati yabo n'ibindi.

فوائد الحديث

Kugaragira Sheytwani ni ukugaragira ibigirwamana, kubera ko ari we ubitegeka akanabihamagarira, gihamya y'ibi ni imvugo ya Allah ivuga kuri Ibrahim aho yavuze iti: (Data ntukagaragire Shitani...)

Shitani iharanira kubiba inzangano n'intonganya n'intambara hagati y'abayisilamu.

Mu nyungu dukura mu gusali muri Isilamu nuko byongera urukundo hagati y'abayisilamu, ndetse bikongera ubuvandimwe hagati yabo.

Iswalat ni cyo kimenyetso cy'idini gihambaye nyuma yo kuvuga ubuhamya bubiri, niyo mpamvu yakoresheje abasari ari kuvuga abayisilamu.

Ikigobe cy'abarabu gifite umwihariko utasanga mu bindi bihugu.

Nihagire abavuga bati: Mu kigobe cy'abarabu hari aho bagaragiye ibigirwamana kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Shitani yamaze gucika intege, ko abasenga bazayisenga, yari igamije kuvuga ibyo Shitani yagize byo gucika intege ubwo yabonaga ahantu henshi hamaze kugera ubuyisilamu, n'abantu benshi bakomeje kuba abayisilamu binjira mu idini rya Allah ku bwinshi. Hadith rero iravuga ku byo Shitani yibwiraga, ariko birangira bibaye ikinyuranyo kubera ubugenge bwa Allah Nyir'ubutagatifu yashatse.

التصنيفات

Imico itari myiza.