Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we

Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we

Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, kandi umugabo ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we, n'umugore ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umugabo kuba yareba ubwambure bw'umugabo mugenzi we, cyangwa se ngo umugore abe yareba ubwambure bw'umugore mugenzi we. Ubwambure: Ni buri hantu hose ku mubiri hatera isoni iyo hagaragaye; ku mugabo ni hagati y'umukundo n'amavi ye; Naho umugore ni umubiri we wose by'umwihariko ku bagabo badafitanye isano; naho ku bagore bagenzi be n'abagabo baziririjwe kumurongora, bemerewe kubona ingingo n'ubusanzwe zigaragara igihe ari mu mirimo yo mu rugo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje kuba umugabo yakiherera na mugenzi we bari bonyine mu mwambaro umwe, cyangwa se bakiyorosa ishuka imwe bambaye ubusa; inabuza umugore kuba yakiherera na mugenzi we ari bonyine cyangwa se bakiyorosa ishuka imwe bambaye ubusa, kubera ko bishobora kuba byatuma umwe akora ku bwambure bwa mugenzi we, kandi kubukoraho bibujijwe nk'uko kubureba bibujijwe, ndetse bikaba ari nabyo bibi cyane, kuko biteza ingaruka zihambaye.

فوائد الحديث

Birabujijwe kureba ubwambure usibye hagati y'umugabo n'umugore we.

Ubuyisilamu bwashishikariye gusukura umuryango mugari, bunafunga inzira zose zatuma abantu bagwa mu bikorwa by'urukozasoni.

Biremewe kureba ubwambure igihe bibaye ngombwa nk'ubuvuzi n'ibindi, ariko bigakorwa bitarimo ko umuntu yifuje mugenzi we.

Umuyisilamu ategetswe guhishira ubwambure bwe, no kubika amaso kugira ngo atareba ubwambure bwa mugenzi we.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabibujije abagabo ku bagabo n'abagore ku bagore ku buryo bw'umwihariko, kubera ko bituma umwe areba ubwambure.

التصنيفات

Imico itari myiza., Imyifatire igihe cyo kwambara.