Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda gukoresha indyo igihe yambara inkweto, n'igihe iri gusokoza, n'igihe iri kwisukura, no muri gahunda zayo zose

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda gukoresha indyo igihe yambara inkweto, n'igihe iri gusokoza, n'igihe iri kwisukura, no muri gahunda zayo zose

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda gukoresha indyo igihe yambara inkweto, n'igihe iri gusokoza, n'igihe iri kwisukura, no muri gahunda zayo zose.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakundaga kubanza indyo mu bintu byose yabaga yubashye, bimwe muri byo: Nuko yaheraga ku kuguru kw'indyo iri kwambara inkweto, n'igihe iri gusokoza umusatsi wayo n'ubwanwa bwayo, iri no kubusiga amavuta, n'igihe iri gutawaza yaheraga ku ndyo igakurikizaho imoso haba ku maboko no ku maguru.

فوائد الحديث

A-Nawawiy yaravuze ati: Iri tegeko rihoraho mu mategeko, ari ryo ry'uko ibintu by'agaciro byubahitse nko kwambara imyambaro, n'inkweto, no kwinjira mu musigiti, no koza mu kanwa, no guca inzara, no kogosha ubwanwa, no gusokoza umusatsi, no gupfura incakwaha, no kogosha umusatsi, no kuvuga indamutso yo mu iswalat, no gukora isuku ya Udhu, no gusohoka mu bwiherero, no kurya no kunywa, no gusuhuzanya, no gusuhuza ibuye ry'umukara muri Hidjat, n'ibindi bimeze nk'ibi, ni byiza ko bikoreshwa indyo. Naho ibindi bitari ibi nko kwinjira mu bwiherero, no gusohoka mu musigiti, no kwipfuna, no kwisukura umaze kwituma, no kwiyambura imyambaro n'inkweto n'ibindi, ni byiza gukoresha imoso, mu rwego rwo guha icyubahiro indyo.

Gukunda kubanza indyo, hakubiyemo n'ibindi bikorwa bikoreshwa indyo, n'ukuguru kw'indyo. n'uruhande rw'iburyo, no guhanahana ibintu n'indyo.

A-Nawawiy yaravuze ati: Menya ko mu ngingo z'umubiri zo gutawaza, hari izo atari ngombwa guhera iburyo: Nk'amatwi abiri, ibiganza bibiri, amatama abiri, ahubwo bisukurwa ingunga imwe, iyo bidashobotse nko ku muntu udafite ingingo n'ibindi, icyo gihe abanza indyo.

التصنيفات

Imyambarire y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)., Umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).