UBURYO KWIYUHAGIRA IJANABA BIKORWA.

UBURYO KWIYUHAGIRA IJANABA BIKORWA.

Hadith yaturutse kwa Maymunat Nyina w'abemerana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nazaniye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igikoresho kirimo amazi kugira ngo yiyuhagire, nuko ndayikingira n'umwenda, isuka amazi mu kiganza ikaraba intoki, maze isukisha indyo yayo yoza ubwambure bwayo ikoresheje imoso, irangije ishyira intoki zayo z'ikiganza cy'imoso mu itaka irazihanagura irangije irazikaraba; hanyuma ishyira amazi mu kanwa iracira, irangije iyashoreza mu mazuru irayasohora, nyuma ikaraba uburanga bwayo n'amaboko yayo, irangije iyasuka mu mutwe wayo no ku mubiri wayo wose, nuko yimukira ku ruhande ikaraba ibirenge byayo, nyihereza umwambaro yanga kuwufata, maze igenda iri kwihanagura amazi ikoresheje intoki zayo.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Nyina w'abemeramana Maymunat (Imana imwishimire) aratubwira uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yiyuhagiye ijanaba, aho yayizaniye amazi kugira ngo yiyuhagire, maze amukingira akoresheje umwambaro, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikora ibi bikurikira: Icya mbere: Yasutse amazi mu ntoki zayo irazikaraba mbere yo kuzinjiza mu gikoresho cyari kirimo amazi. Icya kabiri: Yasukishije indyo yayo amazi ku kiganza cy'ibumoso ibanza koza igitsina cyayo (gusitanji); kugira ngo ibanze igisukure. Icya gatatu: Yanyujije intoki zayo mu itaka irangije irazikaraba, kugira ngo hataba hari umwanda wazisigayeho. Icya kane: Yashyize amazi mu kanwa kayo irangije irayacira, nyuma irayashoreza mu mazuru irangije irayapfuna; Icya gatanu: Yakarabye mu buranga bwayo no ku maboko yayo. Icya gatandatu: Yasutse amazi mu mutwe wayo. Icya karindwi: Yasutse amazi ahandi hose hasigaye ku mubiri. Icya munani: Yavuye aho yiyuhagiriye yimukira ahandi ikaraba ibirenge byayo, kuko itari yabikarabye. Hanyuma Maymunat amuhereza igitambaro ngo yihanagure, yanga kugifata, ahubwo yihanagura amazi ikoresheje intoki zayo.

فوائد الحديث

Uburyo abagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayitagaho kugeza ubwo bavuga no ku mibereho yayo mu buryo burambuye, mu rwego rwo kwigisha abayoboke bayo.

Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yiyuhagiragamo ni bumwe mu buryo bwuzuye bwizewe bukomoka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yiyuhagiragamo ijanaba, naho ubundi buryo nabwo bwemewe ni ukuba yakwiza umubiri wayo wose n'amazi no gushyira amazi mu kanwa ndetse no kuyashoreza.

Kwihanagura amazi nyuma yo kwiyuhagira hakoreshejwe umwambaro no kubireka cyangwa se nyuma yo gutawaza byombi biremewe.

التصنيفات

Koga (Ghus'lu).