Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye…

Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye hanyuma atawaze

Hadith yaturutse kwa Ally (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye hanyuma atawaze". Bukhari yakiriye imvugo igira iti: Nuko Intumwa iramubwira iti: "Tawaza, woze igitsina cyawe."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Ally Ibun Abi Twalib (Imana imwishimire) yavuze ko akenshi yajyaga abona amavangingo (Madhiyu) amuvuyemo (aya mavangingo akaba afite ibara ry'umweru arekuye, asohoka mu gitsina igihe agize ibyifuzo byo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se mbere yo kuyikora). Ally ntiyari azi uko yabigenza igihe amusohotsemo, nuko agira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko yari umukwe wayo yari umugabo wa Fatwimat umukobwa w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); Nuko asaba Al Miqdad Ibun Al As'wad ko yabimubariza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka kujya yoza igitsina cye, yarangiza agatawaza.

فوائد الحديث

Agaciro ka Ally Ibun Abi Twalib (Imana imwishimire), kubera ko isoni zitamubujije kubaza ikibazo yari afite nubwo bwose yanyuze ku wundi.

Biremewe kunyura ku wundi muntu wakubariza ikibazo ufite.

Biremewe ko umuntu yabaza ikibazo afite yivuga igihe ari byo birimo inyungu.

Amavangingo yitwa (Madhiy) ni umwanda, kandi ni ngombwa koza aho yaguye ku mubiri no ku myambaro.

Gusohokwamo n'amavangingo (Madhiy) biri mu bituma Udhu yangirika, ugashaka indi.

Ni itegeko koza igitsina n'ahandi byegeranye nkuko byavuzwe mu yindi Hadith.