إعدادات العرض
Ku munsi w'imperuka umwemeramana azegera Nyagasani we kugeza ubwo amushyizeho ipaziya, maze yiyemerere ibyaha yakoze
Ku munsi w'imperuka umwemeramana azegera Nyagasani we kugeza ubwo amushyizeho ipaziya, maze yiyemerere ibyaha yakoze
Hadith yaturutse wa Swaf'wan Ibun Muhriz yaravuze ati: Abagabo babiri babajije Ibun Umar (Imana imwishimire) bati: Ni gute wumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ku bijyanye na Allah ukuntu azahishira umugaragu we? Nuko arabasubiza ati: Nayumvise ivuga iti: "Ku munsi w'imperuka umwemeramana azegera Nyagasani we kugeza ubwo amushyizeho ipaziya, maze yiyemerere ibyaha yakoze, maze avuge ati: Ese ibyaha ibi n'ibi urabyibuka? Asubize ati: Yego Nyagasani ndabyibuka, nuko Allah amubwire ati: Naraguhishiriye ukiri ku isi, none n'uyu munsi ndabikubabariye, nuko ahabwa urwandiko rwanditseho ibikorwa bye byiza; naho abahakanyi n'indyarya bazahamagarwa imbere y'imbaga, bavuga bati: Aba ni babandi babeshyeye Allah!"
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Bahasa Indonesia Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Français Tiếng Việt Hausa Kurdî Kiswahili Português සිංහල Русский Nederlands অসমীয়া ગુજરાતી پښتو മലയാളം नेपाली Magyar ქართული తెలుగు Македонски Svenska Moore Română Українська ไทย मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ Wolof ភាសាខ្មែរ ಕನ್ನಡ Српски Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku byerekeranye n'uburyo Allah azahishira umugaragu we w'umwemeramana ku munsi w'imperuka, aho igira iti: Ku munsi w'imperuka umwemeramana azegera Nyagasani we kugeza ubwo amushyizeho urusika (ipaziya) ruzatuma abandi batamenya ibye, maze amubaze ati: Ese ibyaha ibi n'ibi urabyibuka? Nuko yiyemerere ibyaha yakoze hagati ye na Nyagasani we. Nuko avuge ati: Yego Nyagasani! Kugeza ubwo umwemeramana azagira igihunga n'ubwoba, maze Nyagasani amubwire ati: Naraguhishiriye ukiri ku isi, none nanjye uyu munsi ndabikubabariye, nuko ahabwe urwandiko rwe rwanditseho ibikorwa byiza. Naho umuhakanyi n'indyarya bo umuhamagazi azahamagara mu ijwi riranguriye imbere y'imbaga avuge ati: Bariya babeshyeye Nyagasani wabo, umuvumo wa Allah ube ku banyamahugu.فوائد الحديث
Ineza ya Allah n'impuhwe ze ku bemeramana aho yabahishiriye hano ku isi ndetse no ku munsi w'imperuka.
Gushishikariza guhishira umwemeramana uko byashoboka kose.
Ibikorwa by'abagaragu byose biranditse kwa Nyagasani wabo, uzasanga ari byiza azashimire Allah, n'uzabona ikinyuranyo cy'ibi ntazagire undi arenganya usibye we ubwe, kandi byose biri munsi y'ubushake bwa Allah.
Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Hadith zitandukanye zagaragaje ko ku munsi w'imperuka inkozi z'ibibi mu bemerana zizaba zirimo ibice bibiri: Hari abazaba barakoze ibyaha biri hagati yabo na Nyagasan wabo, Hadith ya Ibun Umar ikaba igaragaza ko aba bantu Allah azabahishira ku munsi w'imperuka nkuko byavuzwe. Hari n'abazaba barakoze ibyaha hagati yabo n'abantu, aba nabo barimo ibice bibiri: Hari abo ibibi byabo bizaremera kuruta ibyiza byabo bakoze, abo bazinjizwa mu muriro ariko kubera gutakambira Allah bazakurwemo, hari n'abo ibibi byabo bizangana n'ibyiza byabo, abo ntibazinjira mu muriro cyereka babanje kwishyurana.
التصنيفات
Kwemera umunsi w'imperuka.