Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje

Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje

Hadithi yaturutse kwa Abi Bar'zata Al As'lamiyi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhiy]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ku munsi w'imperuka, nta wuzatsimbura ibirenge bye ku rubuga rw'ibarura ngo ajye mu ijuru cyangwa se mu muriro cyeretse abanje kubazwa kuri ibi bikurikira: Icya mbere: Ubuzima bwe n'icyo yabukoresheje? Icya kabiri: Ubumenyi bwe ese yaba yabwize kubera Allah? Ese yaba yarabushyize mu ngiro? Ese yaba yarabugejeje ku bandi? Icya gatatu: Umutungo we; inkomoko yawo niba ari mu nzira ziziruye cyangwa se ziziririjwe? N'inzira yawutanzemo niba ari izishimisha Allah cyangwa se izimurakaza? Icya kane: Imbaraga z'umubiri we, n'ubuzima bwe buzira umuze. n'ubusore bwe icyo yabikoresheje?

فوائد الحديث

Gushishikariza gufatirana igihe umuntu afite ubuzima, agakora ibishimisha Allah Nyir'ubutagatifu.

Ingabire za Allah yahundagaje ku bagaragu be ni nyinshi, kandi umugaragu azabazwa buri ngabire yahawe n'icyo yazimarishije; niyo mpamvu akwiye gukoresha izo ngabire mu bishimisha Allah.

التصنيفات

Ubuzima bwo ku munsi w'imperuka.