Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi

Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire), akaba yari n'umugore w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe cyose habayeho koroha mu kintu bituma kiba cyiza ndetse kikanuzura, ndetse n'uranzwe nabyo akagera ku ntego ye; Ariko iyo hatabayeho koroha bikigira kibi, ndetse bikanabuza nyiracyo kugera kucyo ashaka, yanakigeraho akakigeraho bimugoye.

فوائد الحديث

Gushishikariza kurangwa n'umuco wo koroha.

Umuco wo koroha utuma umuntu agaragara neza, ndetse bikaba n'impamvu ya buri icyiza icyo ari cyo cyose muri gahunda ze z'imibereho ndetse n'iz'idini.