Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha

Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze iravuga iti: "Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije ushoboye kurongora no kuzuza inshingano kubikora, kugira ngo birinde indoro ye n'ubwambure bwe kureba no gukora ibyaziririjwe. Ariko utazagira ubwo bushobozi, ashoboye kurongora ajye asiba kugira ngo bice intege irari rye.

فوائد الحديث

Ubuyisilamu bwashishikariye impamvu zigeza abantu kukwiyubaha no kurokoka ibyaha.

Bwashishikarije kandi udafite ubushobozi bwo gutunga urushako gusiba, kugira ngo bice intege irari ry'umubiri we.

Gusanisha igisibo n'ingabo, nuko gusiba bituma ubushyuhe bugabanyuka ntararikire cyane imibonano.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza byo gusiba., Agaciro n'ibyiza byo gushyingiranwa.