إعدادات العرض
Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere
Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere
Hadithi yaturutse kwa Hakim Ibun Hizam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uravuga iki ku bikorwa najyaga mpozaho mbere y'ubuyisilamu nko gutanga amaturo (Swadaqat) cyangwa se guha ubwigenge umucakara, kunga isano ry'imiryango, ese hari ibihembo nzabibonera? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere."
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Español Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe Bosanski සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa മലയാളം తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া Shqip دری Ελληνικά Български Fulfulde Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română Српски тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Moore Kurdî Oromoo Wolof Soomaali Français Tagalog Azərbaycan Українська bm தமிழ் Deutsch ქართული Português Македонски Magyar فارسی Русский 中文الشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iragaragaza ko umuhakanyi iyo abaye umuyisilamu, ibikorwa bye byose yakoze abihemberwa harimo n'ibyiza yakoze ataraba umuyisilamu arabihemberwa nko gutanga amatururo, guha ubwigenge abacakara, kunga isano n'ibindi.فوائد الحديث
Ibikorwa byiza by'umuhakanyi hano ku isi ntazabihemberwa ku munsi w'imperuka igihe apfuye akiri mu buhakanyi.
التصنيفات
Ubuyisilamu.