Nimuba mugiye gusali, mujye muhagarara ku mirongo yanyu, hanyuma umwe muri mwe abayobore, navuga Allah Akbar namwe muvuge muti: Allah Ak'bar

Nimuba mugiye gusali, mujye muhagarara ku mirongo yanyu, hanyuma umwe muri mwe abayobore, navuga Allah Akbar namwe muvuge muti: Allah Ak'bar

Hadith yaturutse kwa Hitwana Ibun Abdillah A-Raqashiyu yaravuze ati: Nasenganye na Abu Mussa Al Ash'ariyu iswalat, ubwo yari ageze aho yicara, umwe mu bantu yaravuze ati: Iswalat (muri Qur'an) yavuzwe ihujwe n'ibyiza no gutanga amaturo y'itegeko (Zakat)! Hitwan yaravuze ati: Ubwo Abu Mussa yari amaze gusali no kuvuga indamutso yo gusoza yaragiye maze arabaza ati: Ninde muri mwe wavuze gutya na gutya? Hitwan aravuga ati: Nuko abantu baraceceka, Abu Mussa arongera arabaza ati: Ninde muri mwe wavuze gutya na gutya? Nuko abantu baraceceka, maze aravuga ati: Wasanga ari wowe yewe Hitwan wabivuze? Aramusubiza ati: Ntabwo ari njye wabivuze, natinye ko wavuga ko ari njye wabivuze, nuko umwe mu bari aho aravuga ati: Ninjye wabivuze, ariko nta kindi nari ngamije usibye ibyiza, nuko Abu Mussa aravuga ati: Ese ntimuzi ibyo muvuga igihe muri gusali? Mu by'ukuri Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaduhaye inyigisho, itugaragariza imigenzo yacu, itwigisha uko tuzajya dusali igira iti: "Nimuba mugiye gusali, mujye muhagarara ku mirongo yanyu, hanyuma umwe muri mwe abayobore, navuga Allah Akbar namwe muvuge muti: Allah Ak'bar, navuga ngo GHAYRIL MAGHDWUBI ALAYHIM WA LA DWALINA: Inzira itari iy'abo warakariye cyangwa se abayobye [Al Fatihat: 7}, mujye muvuga muti: AAMINA: Mana akira ubusabe, Allah azajya abasubiza. Navuga Allah Akbar akunama, namwe mujye mubivuga mwuname, kandi ubayoboye agomba kunama mbere yanyu, akanunamuka mbere yanyu." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Mujye mukora nk'uko akoze, ubayoboye navuga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva abamushimira bakanamuvuga ibigwi. Mujye muvuga muti: RABANA WA LAKAL HAM'DU: Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no kuvugwa ibigwi. Allah arabumva kubera ko Allah abinyujije mu mvugo y'Intumwa ye yaravuze ati: Allah yumva abamushimira bakanamuvuga ibigwi, nanavuga ati: Allah Ak'bar akubama namwe muzajye mubivuga munubame, kubera ko Imam yubama mbere yanyu ndetse akanubamuka mbere yanyu. "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Mujye muko nk'uko akoze" Ubayoboye niyicara, ibyo umwe muri mwe azajya aheraho ajye avuga ati: A-TAHIYATU A-TWAYIBATU, A-SWALAWATU LILLAHI, A-SALAMU ALAYKA AYUHA A-NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH, A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI SWALIHINA, A-SHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: : Ibyubahiro byose, amasengesho ndetse n’ibyiza byose ni ibya Allah, amahoro n’imigisha n’impuhwe z’Imana bikubeho yewe ntumwa, amahoro y’Imana n’imbabazi zayo bitubeho, zibe no ku bagaragu b’Imana bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Nkanahamya ko na Muhamad ari umugaragu w’Imana ndetse akaba n’Intumwa ye."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Umusangirangendo Abu Mussa Al Ash'ariyu (Imana imwishimire) yari ari gusali, ubwo yari ageze aho yicara ngo avuge ubuhamya, umwe mu bari bari gusengana nawe inyuma ye yaravuze ati: Iswalat muri Qur'an yavuzwe ihujwe no gukora ibikorwa byiza ndetse no gutanga amaturo. Ubwo Abu Mussa (Imana imwishimire) yari amaze gusali yerekeye kubo basenganaga maze arababaza ati: Ninde muri mwe wavuze ko Iswalat muri Qur'an yavuzwe ihujwe no gukora ibikorwa byiza ndetse no gutanga amaturo? Bose baraceceka ntihagira n'umwe uvuga, arongera abasubiriramo ikibazo, ntihagira n'umwe umusubiza, Abu Mussa aravuga ati: Cyangwa ni wowe wabivuze yewe Hitwan? Kubera gushirika ubwoba kwe no kuba isano bari bafitanye, ku buryo atari kubangamirwa n'ibyo Abu Mussa amuvuzeho, no kugira ngo uwabivuze w'ukuri yigaragaze, nuko Hitwan arabihakana aravuga ati: Nari natinye ko wabingayira ucyeka ko ari njye wabivuze! Aha niho umwe mu bari aho yavuze ati: Ninjye wabivuze, ariko ntabwo nari ngamije ikibi, nuko Abu Mussa amusubiza amwigisha amubwira ati: Ese ntimuzi ibyo muzajya muvuga igihe muri gusali? Ibi byari mu rwego rwo kubahwitura! Abu Mussa arangije ababwira ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yabahaye inyigisho ibereka amategeko y'idini ryabo, inabigisha uko bazajya basali irababwira iti: Nimuba mugiye gusali, mujye muhagarara ku mirongo yanyu mwemye neza, hanyuma umwe muri mwe abayobore, navuga Allah Akbar atangiye kubasalisha namwe muyivuge, nasoma Suratul Fatihat akagera ahagira hati: {GHAYRIL MAGHDWUBI ALAYHIM WA LA DWALINA: Inzira itari iy'abo warakariye cyangwa se abayobye} [Al Fatihat: 7], mujye muvuga muti: AAMINA: Mana akira ubusabe bwacu, ibyo nimubikora Allah azajya yakira ubusabe bwanyu. Navuga Allah Akbar akunama, namwe mujye mubivuga mwuname, kandi ubayoboye agomba kunama mbere yanyu, akanunamuka mbere yanyu, muramenye ntimukamutange." Igihe Imam avuze ngo Sami'Allahu Liman Hamidah bisobanuye: Allah yumva abamushimira banamusingiza. Namwe muzavuge muti: Rabana Wa Lakal Ham'du: Nyagasana ukwiye ishimwe n'ikuzo. Iyo abari gusari bavuze batyo na Allah yumva ubusabe bwabo ndetse n'ibyo bavuga, kandi Allah nyir'ubutagitifu abinyujije mu mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: Allah yumva ubusabe bw'umushimira akanamukuza. Hanyuma iyo Imam avuze ngo Allah Akbar hanyuma akubama, abari gusengana nawe baba bagomba kuvuga bati: Allah Akbar maze nabo bakunama, kubera ko Imam yubama mbere yabo ari gusengesha ndetse akanubamuka mbere yabo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Ubayoboye niyicara, ibyo umwe muri mwe azajya aheraho ajye avuga ati: A-TAHIYATU A-TWAYIBATU, A-SWALAWATU LILLAHI, A-SALAMU ALAYKA AYUHA A-NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH, A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI SWALIHINA, A-SH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ibyubahiro byose, amasengesho ndetse n’ibyiza byose ni ibya Allah, amahoro n’imigisha n’impuhwe z’Imana bikubeho yewe ntumwa, amahoro y’Imana n’imbabazi zayo bitubeho, zibe no kubagaragu b’Imana bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Nkanahamya ko na Muhamad ari umugaragu w’Imana ndetse akaba n’Intumwa ye.

فوائد الحديث

Kugaragaza uko ubuhamya buvugwamo

Ibikorwa bikorwa mu iswalat n'imvugo ziyivugwamo, bigomba kuba bifite inkomoko ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bityo ntibyemewe ku wo ari we wese kwihimbira ibye byaba imvugo cyangwa se ibikorwa adakomora mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Ntibyemewe gutanga Imam uyoboye iswalat, cyangwa se gucyereza ibyo amaze gukora, ibiri itegeko n'uko uyobowe mu iswalat akurikira umuyoboye mu byo akoze byose.

Kugaragaza uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ishishikajwe no kwigisha abayoboke bayo amategeko y'idini.

Uyoboye iswalat (Imam), niwe abo ayoboye baba bagomba kureberaho, ntabwo byemewe kumutanga mubyo akora mu iswalat, cyangwa se kugendana nawe cyangwa se gucyererwa ibyo amaze gukora, ahubwo ni ukumukurikiza ibyo avuze cyangwa se akoze nawe ukabikora, kandi umugenzo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ukumukurikiza.

Ni ngombwa guhagarara ku mirongo mu iswalat.

التصنيفات

Uburyo Iswalat ikorwamo., Amategeko agenga umuyobozi n'umuyobowe mu Iswalat.