Iyo umuntu apfuye ibikorwa bye byose birahagarara usibye bitatu: Ituro yatanze rihoraho, cyangwa se ubumenyi yigishije bufitiye abandi akamaro, cyangwa se umwana mwiza asize uzajya amusabira

Iyo umuntu apfuye ibikorwa bye byose birahagarara usibye bitatu: Ituro yatanze rihoraho, cyangwa se ubumenyi yigishije bufitiye abandi akamaro, cyangwa se umwana mwiza asize uzajya amusabira

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Iyo umuntu apfuye ibikorwa bye byose birahagarara usibye bitatu: Ituro yatanze rihoraho, cyangwa se ubumenyi yigishije bufitiye abandi akamaro, cyangwa se umwana mwiza asize uzajya amusabira."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko ibikorwa by'umuntu birangirana n'igihe apfuye, bityo ntakomeza kwandikirwa ibyiza nyuma yo gupfa kwe usibye mu bintu bitatu yagizemo uruhare: Icya mbere: Ituro akomeza kubonera ibihembo bihoraho nk'ibikorwa bifitiye abandi umumaro, nko kubaka imisigiti, gucukura amariba n'ibindi. Icya kabiri: Ni ubumenyi bugirira akamaro yasize atanze nko kwandika ibitabo, cyangwa se akigisha umuntu, wa muntu nawe agakwirakwiza bwa bumenyi nyuma yo gupfa kwe. Icya gatatu: Ni umwana mwiza w'umwemeramana yasize usabira ababyeyi be.

فوائد الحديث

Abamenyi bemeranyijwe ko ibikorwa umuntu akomeza kubonera ibihembo na nyuma yo gupfa kwe ari ituro rihoraho, ubumenyi ngirakamaro yasize, n'ubusabe. No mu zindi Hadith havuzwemo n'umutambagiro mutagatifu.

Ibi bintu bitatu byavuzwe muri iyi Hadith ku buryo bw'umwihariko, kuko nibyo shingiro ry'ibyiza bindi, ninabyo abakora ibyiza baharanira ko byazasigara nyuma yo gupfa kwabo.

Buri bumenyi ngirakamaro bwose umuntu arabuhemberwa, ariko ubuza ku isonga ni ubumenyi bw'idini n'ubundi bubwunganira.

Ubumenyi nibwo buruta ibi bitatu byavuzwe muri Hadith, kuko bugirira umuntu akamaro ubwize, nibwo burimo kurinda amategeko y'idini, ndetse ni n'ingirakamaro ku biremwa, ni nabwo bugirira umumaro ibiremwa byose muri rusange, nkuko bugirira akamaro ubukwizeho ukiriho na nyuma yo gupfa kwe.

Gushishikariza kwita ku burere bw'abana bakora ibikorwa byiza, kubera ko ari nabo bazagirira ababyeyi babo akamaro ku munsi w'imperuka. No mu kamaro kabo nuko basabira ababyeyi babo.

Gushishikariza gukorera ababyeyi ibikorwa byiza nyuma yo gupfa kwabo, nabyo bibarwa nk'ibyiza umwana yungukiramo.

Ubusabe bufasha uwapfuye, n'ubwo yaba asabirwa n'utari umwana we, ariko hano umwana yavuzwe mu buryo bw'umwihariko kuko niwe muntu ukomeza gusabira ababyeyi kugeza ubwo nawe apfuye.

التصنيفات

Gukoma umutungo utimukanwa ku nyungu rusange., Agaciro k'ubusabe., Doing Good Deeds on behalf of the Deceased and Gifting them the Reward, Merit and Significance of Knowledge