Umwe muri mwe ntazashinja mugenzi we kuba inkozi y'ibibi, cyangwa se ngo amushinje ubuhakanyi usibye ko bimugarukira akaba ari we uba ibyo ashinjije bagenzi be, mu gihe uwo abishinje atari ko ameze

Umwe muri mwe ntazashinja mugenzi we kuba inkozi y'ibibi, cyangwa se ngo amushinje ubuhakanyi usibye ko bimugarukira akaba ari we uba ibyo ashinjije bagenzi be, mu gihe uwo abishinje atari ko ameze

Hadith yaturutse kwa Abu Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Umwe muri mwe ntazashinja mugenzi we kuba inkozi y'ibibi, cyangwa se ngo amushinje ubuhakanyi usibye ko bimugarukira akaba ari we uba ibyo ashinjije bagenzi be, mu gihe uwo abishinje atari ko ameze."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije umuntu ubwira mugenzi we ati: Wowe uri inkozi y'ibibi, cyangwa se wowe uri umuhakanyi, iyo atari uko abivuze, icyo gihe niwe uba abikwiye, bikaba ari we bigarukira; naho iyo uko abivuze ari ko biri, ntibimugaruka kubera ko aba yavuze ukuri.

فوائد الحديث

Kuziririza kwita abantu ko ari abahakanyi cyangwa se inkozi z'ibibi, nta n'impamvu yabyo yemewe n'amategeko ihari.

Ni itegeko gushakisha ibimenyetso mbere yo gufatira abandi imyanzuro.

Umumenyi Ibun Daqiq Al id yaravuze ati: Ibi ni ibihano bihambaye biteganyirijwe wa wundi wagize mugenzi we w'umuyisilamu umuhakanyi kandi atari ko bimeze, iki kikaba ari icyaha gikomeye.

Umumenyi Ibun Hadjar Al As'qalaniy: Kuba adahita aba inkozi y'ikibi cyangwa se umuhakanyi ntibivuze ko atakoze icyaha ubwo yavugaga ngo wowe uri inkozi y'ikibi, ariko muri uru rugero hari ibisobanuro bikurikira: Iyo agamije kumugira inama cyangwa se kuzigira abandi agaragaza uko ameze icyo gihe biremewe, ariko iyo agamije kumusebya no kumwandagaza ntibyemewe, kuko ategetswe kumuhishira, no kumwigisha, no kumuha inyigisho nziza; uko byamushobokera kose aba akwiye gukoresha uburyo bwiza ntakoreshe ubugome, kuko ashobora kuba impamvu yo gutuma yirara no gutsimbarara gukora ibyaha nkuko ari kamere y'abantu benshi, by'umwihariko igihe utegeka atari ku rwego rumwe n'urw'utegekwa.

التصنيفات

Ubuhakanyi., Ubukozi bw'ibibi.