“Abantu b’ingeri ebyiri bo mu muriro sindababona: Ni abantu bazaba bafite ibiboko bimeze nk’imirizo y’inka bagenda bakubitisha abantu, n’abagore bambara batambaye batannye bakanayobya abandi

“Abantu b’ingeri ebyiri bo mu muriro sindababona: Ni abantu bazaba bafite ibiboko bimeze nk’imirizo y’inka bagenda bakubitisha abantu, n’abagore bambara batambaye batannye bakanayobya abandi

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Abantu b’ingeri ebyiri bo mu muriro sindababona: Ni abantu bazaba bafite ibiboko bimeze nk’imirizo y’inka bagenda bakubitisha abantu, n’abagore bambara batambaye batannye bakanayobya abandi, imisatsi iri kumitwe yabo izaba imeze nk’ipfupfu ry’ingamiya rihengamye. Abo ntibazinjira mu ijuru nta n’ubwo bazumva impumpuro yaryo, kandi impumuro yaryo izaba yumvikana ahantu harehare.”

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza amatsinda abiri mu bantu bazajya mu muriro, itigeze ibona, ndetse atarigeze abaho ku gihe cyayo, ahubwo azabaho nyuma yabo; Itsinda rya mbere: Rigizwe n'abantu bagendana ibiboko bimeze nk'imirizo y'inka miremire bagenda bakubitisha abantu; abo ni abapolisi n'abafasha b'abanyamahugu bagenda bakubita abantu bitari mu kuri. Itsinda rya kabiri rigizwe n'abagore biyambura umwambaro w'icyubahiro n'isoni ubusanzwe igitsinagore cyaremanywe. Kuba bariswe ko bambaye, nibyo barambaye, ariko ntibambaye, kubera ko bambaye imyambaro ibonerana igaragaza imiterere y'imibiri yabo, ihisha ibice bimwe ikagaragaza ibindi bagamije kugaragaza ubwiza bwabo. Bakurura imitima y'abagabo kubera uburyo bw'imyambarire yabo, n'ingendo yabo, bagenda birya mu nzira bazunguza intugu, ndetse bakanashuka abandi kugira ngo babe nkabo kandi batane. No mu bibaranga harimo ko ku mitwe yabo hameze nko ku ipfupfu ry'ingamiya rihengamye, nabo rero umutwe wabo bawugira munini, kubera kuwuzengurutsaho ibitambara n'ibindi. Kubagereranya n'amapfupfu y'ingamiya ni ukubera ko imisatsi yabo n'ibituta biri ku mitwe yabo biba ari binini, kugeza ubwo bihengamira mu musaya umwe, nkuko ipfupfu ry'ingamiya riba rihengamye. Abagore bameze gutyo bateganyirijwe ibihano bihambaye by'uko batazinjira mu ijuru, ndetse ntibazigera bahumurirwa n'impumuro ryayo, ndetse ntibazigera baryegera, nyamara impumuro y'ijuru izajya yumvikanira mu ntera ndende.

فوائد الحديث

Kuziririza gukubita abantu no kubabuza amahoro babarenganya ntacyo bakoze cyangwa se icyaha baguyemo.

Kuziririza gufasha abanyamahugu mu gihe bari guhuguza.

Kwihanangiriza abagore kwitaka no kwisiga, ndetse no kwambara imyambaro ibafashe n'ibonerana igaragaza ubwambure bwabo n'imiterere y'imibiri yabo.

Gushishikariza umuyisilamukazi kwitwararika amategeko ya Allah, no kwirinda ibimurakaza, byatuma agerwaho n'ibihano bibabaza kandi bizahoraho ku munsi w'imperuka.

Iyi Hadith iragaragaza ibimenyetso by'ubutumwa bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ku bizaba bitaraba, kandi biba nk'uko yabivuze.

التصنيفات

Ibigize ijuru ndetse n'umuriro.