Kwiyuhagira ku munsi wa gatanu (Idjuma) ni itegeko kuri buri wese wirotera, no koza amenyo, ndetse no kwisiga umubavu igihe awufite

Kwiyuhagira ku munsi wa gatanu (Idjuma) ni itegeko kuri buri wese wirotera, no koza amenyo, ndetse no kwisiga umubavu igihe awufite

Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Sulaymi wari umusangwa w'i Madinat (Al Answariy) yaravuze ati: Ndahamya ko Abu Said yavuze ati: Ndahamya ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Kwiyuhagira ku munsi wa gatanu (Idjuma) ni itegeko kuri buri wese wirotera, no koza amenyo, ndetse no kwisiga umubavu igihe awufite.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko kwiyuhagira ku munsi wa gatanu (Idjuma) ari itegeko nk'andi mategeko kuri buri wese w'igitsinagabo mu bayisilamu barebwa n'itegeko ryo kwitabira iswalat y'imbaga yo ku munsi wa Idjuma. Kandi ko agomba gusukuza amenyo ye n'umuswaki cyangwa se ikindi nkacyo. Kandi ko agomba kwisiga imibavu ihumura kandi myiza.

فوائد الحديث

Gushimangira umugenzo mwiza wo kwiyuhagira ku munsi wa Idjuma kuri buri mugabo w'umuyisilamu ukuze utari umwana.

Kwisukura no kwikiza impumuro mbi amategeko y'idini abitegeka buri muyisilamu.

Guha agaciro umunsi wa Idjuma, ndetse no kuwitegura.

Gushimangira ko koza mu kanwa ku munsi wa Idjuma ari umugenzo mwiza.

Ni byiza kwisiga imibavu ihumura mbere yo kujya mu iswalat y'imbaga yo ku munsi wa Idjuma.

Iyo umugore avuye iwe mu rugo agiye gusali cyangwa se n'ahandi, ntiyemerewe kwisiga ibihumura, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko ari icyizira.

Uwatangiye kwirotera aba amaze kuba mukuru; no kuba mukuru ni igihe yatangiye kubona kimwe muri ibi bimenyetso bitatu, bibiri muri byo umuhungu n'umukobwa babihuriyeho ari byo, icya mbere: Kuba agejeje imyaka cumi n'itanu, icya kabiri: Iyo yatangiye kumera imisatsi ikomeye yo mu myanya y'ibanga, icya gatatu: Kuba yaratangiye kubona intanga zaba zitewe no kwirotera cyangwa se kugira ubushake bw'imibonano mpuzabitsina atiroteye. Naho ikimenyetso cya kane kireba umukobwa ni imihango, iyo yatangiye kujya mu mihango aba akuze.

التصنيفات

Amategeko agenga Iswalat yo ku munsi wa gatanu.