Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro

Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yari ihetse Muadh ku kigenderwaho maze iramuhamagara ivuga iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Irongera iramuhamagara iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Inshuro eshatu! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro; Muadh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese iyi nkuru nziza nyigeze ku bandi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "...Byatuma birara!..." Muadh yaje kubivuga igihe cyo gupfa kwe cyegereje yirinda ko yagwa mu cyaha (cyo guhisha ubumenyi)!

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Igihe kimwe Muadh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yari ahetswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku ngamiya, nuko iramuhamagara igira iti: Yewe Muadh? Imuhamagara inshuro eshatu; igamije gushimangira agaciro k'ibyo igiye kumubwira! Izo nshuro zose Muadh (Imana imwishimire) yayitabaga agira ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana inshuro nyinshi, kandi niringiye kunezewa kubera kukwitaba. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko nta muntu n'umwe uhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, akabivuga akomeje abikuye ku mutima atabeshya, usibye ko igihe apfuye Allah amuziririza kuzinjira mu muriro. Nuko Muadh (Imana imwishimire) abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) niba iyi nkuru nziza yayibwira abantu kugira ngo bishimire ibyo byiza!? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itinya ko babimenye bakirara, bakareka gukora! Nuko Muadh yanga kubyihererana akiriho abibwira abantu atinya ko yagwa mu cyaha cyo guhisha ubumenyi.

فوائد الحديث

Kwicisha bugufi kw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yahekaga inyuma yayo Muadh ku ngamiya yayo.

Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishagamo, aho yabisubiyemo kenshi ihamagara Muadh kugira ngo ayitege amatwi yumve ibyo igiye kumubwira.

Mu bisabwa ku buhamya bwa LA ILAHA ILA LLAH WA ANA MUHAMADAN RASULULLAH, nuko ubivuze agomba kuba ari umunyakuri abikuye ku mutima, atabishidikanyaho, cyangwa se ngo abihinyure.

Abantu baranzwe n'ukwemera nyako (Tawhid) ntibazaba mu muriro wa Djahanamu ubuziraherezo, nibanawinjiramo kubera ibyaha byabo, bazawukurwamo babanje kwezwa.

Ibyiza byo kuvuga ubu buhamya bubiri kuri wa wundi ubuvuze yemera ko ari ukuri.

Biremewe rimwe na rimwe kureka kubwira abantu inkuru, igihe kuyibabwira bishobora kuba hari ingaruka byatera.