Nuba wubamye ujye ushyira hasi ibiganza, hanyuma uzamure inkokora zawe

Nuba wubamye ujye ushyira hasi ibiganza, hanyuma uzamure inkokora zawe

Hadith yaraturutse kwa Al Bara-u (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nuba wubamye ujye ushyira hasi ibiganza, hanyuma uzamure inkokora zawe."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uko amaboko y'umuntu wubamye aba ameze, aho agomba gushyira hasi ibiganza bye byombi intoki zifatanye kandi zireba Qiblat, hanyuma inkokora ze zikaba zishinze zidakora ku butaka kandi zitandukanye.

فوائد الحديث

Umuntu usali ategetswe gushyira ibiganza bye hasi, kandi nabyo biri mu ngingo z'umubiri zirindwi zigomba gukora hasi ku butaka igihe umuntu yubamye.

Gushishikariza kuzamura amaboko ntakore ku butaka, ndetse ko atari byiza kuyarambika ku butaka nk'uko inyamaswa zo mu bwoko bw'imbwa zibigenza.

Biremewe kugaragaza umurava n'imbaraga n'ubushake bwo gukora ibikorwa byo kwiyegereza Allah.

Umuntu usali iyo ingingo zose zirindwi zikoze hasi, buri rugingo narwo ruba rwiyegereje Allah.

التصنيفات

Uburyo Iswalat ikorwamo.