Ko umugore umwe yagaragaye yapfuye muri zimwe mu ntambara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitabiriye, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamagana kwica abagore n'abana

Ko umugore umwe yagaragaye yapfuye muri zimwe mu ntambara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitabiriye, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamagana kwica abagore n'abana

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Ko umugore umwe yagaragaye yapfuye muri zimwe mu ntambara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitabiriye, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamagana kwica abagore n'abana.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugore umwe wiciwe muri rumwe mu ngamba, nuko yamagana kwica abagore n'abana bato batarakura.

فوائد الحديث

Abatari mu mirwano nk'abagore n'abana n'abandi banyantege nke nk'abasaza bageze mu zabukuru, n'abihaye Imana, abo ntibicwa, igihe cyose batagize uruhare mu kurwanya abayisilamu, ariko iyo babigizemo uruhare nabo baricwa.

Birabujijwe kwica abagore n'abana; kubera ko nabo batica abayisilamu ndetse ntibanabarwanya, kandi ikigamijwe mu kurwana uharanira inzira ya Allah ni uguca intege abanzi b'ubuyisilamu, kugira ngo ivugabutumwa ry'ukuri rigere ku bantu bose.

Impuhwe z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) haba no mu ntambara.

التصنيفات

Imyifatire mu guharanira inzira ya Allah.