إعدادات العرض
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze
Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze, nuko nigirayo njya ku ruhande irambwira iti: Nyegera, nuko ndayegera nyihagarara inyuma, irangije iratawaza, ihanagura kuri Khofu zayo.
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी සිංහල ئۇيغۇرچە Hausa Português Kurdî Kiswahili دری অসমীয়া ไทย Tiếng Việt አማርኛ Svenska Yorùbá Кыргызча ગુજરાતી नेपाली Oromoo Română മലയാളം Nederlands Soomaali پښتو తెలుగు ಕನ್ನಡ Malagasyالشرح
Hudhayfat Ibun Al Yaman (Imana imwishimire we na se) yavuze ko igihe kimwe yari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko ishaka kwihagarika, yerekeza aho bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze kandi ubusanzwe yajyaga yihagarika yicaye. Nuko Hudhayfat arayitarura ajya ku ruhande, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Nyegera, nuko Hudhayfat arayegera ahagarara inyuma yayo kugira ngo ayikingirize ntihagire uyibona. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iratawaza, ubwo yari igeze ku birenge, yahanaguye Khofu abantu bambara mu birenge zikoze mu ruhu ziba zimeze nk'amasogisi, zikaba ziba zihishe utubombankore, ntiyaziyambura.فوائد الحديث
Biremewe guhanagura Khofu.
Biremewe kwihagarika uhagaze ariko ukirinda ko zagutarukira.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) guhitamo kwihagarika hano bamena imyanda byari mu rwego rwo kwirinda ko hari izamutarukira.